Mu ijoro ryakeye rishyira ku wa Mbere taliki ya 12 Mata 2021, abantu bataramenyekana kugeza ubu, biraye mu murima batema insina z’uwitwa Nsabimana André umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba Twizeyimana Vénuste avuga ko aya makuru bayabwiwe n’uyu muturage, ubwo yari agiye mu murima we mu gitondo, asanga insina ze zirambaraye hasi ahita agaruka kubibwira ubuyobozi.
Twizeyimana avuga ko nta kibazo uyu muturage yari afitanye na bagenzi be kuko n’abo bahurujwe no kureba ibibaye kandi bakaba bababajwe n’iki gikorwa bita icy’ubugwari abagizi ba nabi bakoreye Nsabimana.
Yagize ati: ”Inzego z’Umutekano zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekana ababigizemo uruhare cyangwa se niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Gitifu w’Akagari ka Gifumba kandi avuga ko uyu Nsabimana ari Mutwarasibo, kandi ko nta kirego abaturage baratanga mu buyobozi kigaragaza ko hari uwo bafitanye amakimbirane cyangwa ikindi kibazo.
Twizeyimana uyobora Akagari ka Gifumba, yabwiye Umuseke ko ibiva mu biganiro inzego z’Umutekano zirimo kugirana n’abaturage kuri iki kibazo bimenyekana bigatangazwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga