Muhanga: Hafashwe umugabo ‘wambura abantu akanabatema’, mu batemwe harimo Gitifu w’Akagari

webmaster webmaster

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 10 Mata 2021 inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zataye muri yombi Rutagengwa Ndahiro Bosco, ukekwaho gutema Gitifu w’Akagari ka Gitare ashaka kumwambura moto.

Abatuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko ubujura buherekejwe no gutema abantu butamenyerewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yabwiye Umuseke ko uyu Rutagengwa Ndahiro Bosco yari amaze iminsi yiba akanatema abaturage ashaka kubambura ibyo abasanganye.

Niyonzima avuga ko Rutagengwa yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ahagana saa kenda za ku manywa.

Avuga ko ukekwaho ibo byaha yatangiriye uwitwa Gatete Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare ho mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, ashaka kumwambura moto, abanza kumutema intoki, n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye.

Niyonzima yavuze ko  uyu Gitifu yahise ajyanwa mu Bitaro by’i Kanombe kuvurwa kuko yari yababaye cyane.

Yagize ati: ”Rutagengwa yapfumuraga inzu, agatwara ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorw’Umurenge wa Shyogwe avuga kandi ko Rutagengwa ashinjwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) nk’uko amakuru bahawe n’abo bacuruzanya avuga.

Avuga ko buri mugoroba yamburaga abaturage telefoni ngendanwa abanje kubatera ubwoba ko abatema.

Rutagengwa Ndahiro Bosco ushinjwa ibi byaha, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye.

- Advertisement -

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga ziherutse guta muri yombi abandi bagabo 4 bashinjwa ibyaha byo gutema abaturage mu Mujyi wa Muhanga.

Bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko iri tsinda ry’abagizi ba nabi bambura abantu babanje kubatema ridasanzwe rimenyerewe mu Mujyi wa Muhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.