Rusizi: Gitifu wa Nkanka n’umucungamari batawe muri yombi, bakekwaho ibyaha 4

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi kimwe n’umukozi ushinzwe icungamutungo mu Murenge.

Aba bombi bafashwe mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021.

RIB ivuga ko Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Nkanka na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka bakekwaho ibyaha bine.

Birimo: Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no Gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, Gusonera umusoro mu buryo bunyuranije n’amategeko, no Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’icyenewaho.

Ibyo byaha ngo babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2020.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko nubwo atavuga umubare w’amafaranga bakurikiranyweho kubera impamvu z’iperereza, ngo amwe mu yo bakekwaho kunyereza ni ayari agenewe kubaka Poste de Sante ya Rugarika.

Bariya Bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje nk’uko RIB ibivuga.

Dr Murangira Thierry avuga ko abahawe inshingano bakwiye kurinda neza umutungo bahawe bakawufata nk’uwabo batanyuranya n’icyo amategeko asaba kuko ngo iyo banyuranyije na yo arahaguruka akirwanirira.

Nsabimana Kazungu Alexis, ubusanzwe yari ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge yaje kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkanka nyuma y’uko Gitifu waho yeguye.

- Advertisement -

Mayor wa Rusizi, KAYUMBA Ephrem avuga ko kuba Umuyobozi yafatwa akekwaho icyaha runaka kijyanye no kutuzuza inshingano ze nta gitangaza kirimo kuko biri mu mahame Leta y’u Rwanda igenderaho yo kubazwa inshingano.

Umurenge wa Nkanka uri mu gice kegera Ikirwa cya Nkombo, ukaba ukora ku Karere ka Nyamasheke.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW