“New Tros” yasohoye indirimbo nshya isubizamo abantu ibyiringiro

Itsinda rizamukanye imbaduko mu njyana ya Hip Hop, “New Tros” ryasohoye indirimbo “Nyaruka” ikaba isubizamo ibyiringiro abantu ibabwira kudacika intege mu byo bakora.

Buster na Horseman bagize babarizwa mw’Itsinda rya New Tros

Iyi ndirimbo “Nyaruka” irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko no mu bihe bikomeye, inzira zose zifunze n’inshuti zananiwe bakwiriye kwihangana no guhatana bifite intego mpaka bageze ku ntsinzi.

Niyitegeka Jean de Dieu uzwi nka Buster ubarizwa mu itsinda rya ‘New Tros’ yabwiye UMUSEKE ko basohoye iyi ndirimbo by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kugira ngo abantu bongere bumve ko bakwiriye gukora bakagera ku ntego biyemeje.

Yagize ati “Turashaka kwibutsa abantu ko n’ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, benshi bahuye n’ibibazo ntibakwiye kwiheba cyangwa ngo bumve ko byarangiye, bakwiye kugirira Imana icyizere bakaguma kuyiringira kuko yo itajya ihemuka kandi bagakora cyane.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yakomeje agira ati “Ubutumwa twashakaga gutanga ni ugukangurira abantu kudacika imbaraga mu byo bakora byose mpaka bageze ku byo bifuza kugeraho badakangwa n’inzitizi bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.”

Buster Rapper yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo hari n’izindi zikiri gutunganywa muri studio bitegura kuzasohora mu minsi iri imbere zizasohokana n’amashusho.

“New Tros” yatangiye muri 2020 itangiwe n’abasore batanu barimo uwitwa Buster, Horseman, Bare ndetse n’uwitwa Channy Beat utunganya indirimbo na TenLee utunganya amashusho bashaka gukora umuziki w’umwuga.

- Advertisement -

Mu gihe cy’umwaka bamaze mu muziki bamaze gusohora indirimbo 3 mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Intego y’iri tsinda nk’uko Buster yabitangaje ngo ni ugukora indirimbo zifite ubutumwa bwubaka sosiyete no gushyira itafari ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Bashishikariye gukomeza kubwira urundi rubyiruko kutishora mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ubuzima bagakomeza gukurira mu murongo wo kwigira no gutungwa n’impano zabo.

Buster yasabye  abantu gukomeza kubashyigikira kuko hari ibikorwa byinshi bitegura gukomeza gukora mu bihe biri imbere, birimo gusohora n’izindi ndirimbo zirimo iziri gutunganywa muri studio na Channy Beat kuri ubu.

Buster na Horseman bagize babarizwa mw’Itsinda rya New Tros

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW