Nyabihu: Abantu 62 bafashwe basengera mu buvumo batirinda Covid-19

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu n’Umurenge wa Bigogwe ku bufatanye n’abaturage, bafashe abantu 62 barimo gusengera mu buvumo  barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abaturage babwiwe ko hariya hantu barimo basengera hateje akaga ubuzima bwabo

Abafashwe baturuka mu madini n’amatorero 7 atandukanye bari bayobowe na Pasiteri Samvura Claude ukomoka mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Bafatiwe mu buvumo buherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagari ka Rega, Umudugudu wa Gaturo ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa 18 Mata 2021.

SSP Paul Byuma umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu na Jean Pierre Gahutu Tebuka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe ni bo bayoboye igikorwa cyo gufata aba bantu, nta n’umwe wabacitse.

Aho mu buvumo munsi y’urutare bari bacucitse begeranye cyane bamwe nta dupfukamunwa bambaye. Usibye kwanduzanya Covid-19 byashoboka ko bahahurira n’impanuka ibatwara ubuzima nk’uko ubuyobozi bubyemeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yavuze ko bitemewe guhurira ahantu hamwe abantu ari benshi kandi batapimwe Covid-19, ibyo aba bakoze bifatwa nko gushaka gukwirakwiza Covid-19 mu bandi.

Yagize ati “Muri bariya bantu harimo abaturutse mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu, baraza bagahura n’abandi baturutse mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu. Bose ntabwo bipimishije mbere yo guhura kugira ngo bamenye uko bahagaze, bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi bityo bakagenda bakwirakwiza ubwandu mu baturage bose.”

Jean Pierre Gahutu Tebuka yakomeje avuga ko inzego z’ibanze na Polisi batazihanganira abarenga ku mabwiriza nkana, ko nabajya mu buvumo bazabasangayo bakigishwa kandi bagahanwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, SSP Paul Byuma yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bose uko ari 62 bafatwa. Yibukije abaturage ko amakoraniro atemewe muri iki gihe usibye ko n’ubusanzwe uburyo barimo gusengamo butemewe.

- Advertisement -

Ati: “Buriya buvumo mwarimo mushobora kubugiriramo impanuka mukahaburira ubuzima, byongeye kandi muri ibi bihe turimo byo kurwanya COVID-19 ntabwo amakoraniro y’abantu benshi yemewe kereka ayujuje ibisabwa yabisabiye uburenganzira hakabanza kurebwa ko hubahirijwe amategeko ajyanye no kwirinda COVID-19.”

SP Byuma yaburiye abantu ko Polisi y’u Rwanda itazigera ihwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izigera yemerera bamwe mu baturage bashaka gukururira abandi akaga ko kwandura COVID-19. Dufatanyije n’abaturage bamaze kumva ubukana bw’iki cyorezo, tuzakomeza gufata abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.”

Abafashwe bajyanywe ku Murenge bacibwa amande hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW