Urusaku rw’indangururamajwi rwica mu mutwe, ruteza amakimbirane. Inama zo kwitabwaho

webmaster webmaster

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/umwarimu muri PIASS

 Urusaku rusanga umuntu ahantu hose, aho yicaye, mu nzira, mu nzu, mu ishyamba ntaho umuntu yaruhungira. Rushobora guterwa n’umuyaga, imashini, indangururamajwi, imodoka zitwara abagenzi, telephone, radio zo muri gare no mu masoko…

 

Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyakoreshejwe biteza urusaku bikabangamira abantu.    Urusaku ni kimwe mu bintu bikomeye bigomba kwirindwa cyane cyane ku muntu wese wifuza kugira ubuzima bwiza no gukorana umutuzo. Urusaku urwo ari rwo rwose n’aho rukorewe ntabwo ari rwiza kuko ruhungabanya imikorere n’imitekerereze y’umuntu. Niyo mpamvu amategeko y’umuhanda asaba kutavuza ihoni cyangwa kugabanya urusaku iyo ugeze hafi y’Ibitaro cyangwa inyubako zikomeye z’ubuyobozi kugira ngo utagira ibyo uhungabanya.

Urusaku mu baturanyi ni kimwe mu bibazo biri mu mibanire y’abantu batandukanye bahura na cyo harimo ndetse n’inzego z’ubuzima zikunze guhangana n’ingaruka z’urusaku ziviramo abataribake uburwayi kubera rusaku rwa buri munsi bahura na rwo. Hari abarwara umutwe udakira bakagira intonganya buri kanya n’abo babana mu rugo cyangwa bakorana mu kazi.

Abantu benshi bararwihanganira bakemera kubana na rwo nubwo ari uburenganzira bwabo kutabangamirwa n’urusaku urwo ari rwo rwose rutewe n’abandi. Ahantu hari urusaku usanga kenshi abayobozi batandukanye bahahora baca imanza, bakemura ibibazo bidashira by’amakimbirane n’urugomo. Niyo mpamvu hashyizweho umunsi mpuzamahanga wo kwirinda ibyangiza amatwi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 03 Werurwe.

Kenshi urwo rusaku ruhagarikwa ari uko Polisi n’inkiko z’igihugu zibyinjiyemo kuko abateza urusaku ntabwo bajya bemera kurugabanya cyangwa kuruhagarika. Bisaba rero imbaraga nyinshi kugira ngo abateza urusaku bumve ko bari guhemukira abaturanyi n’abandi bose bifuza gukorera mu mutuzo.

 

Guteza urusaku ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’Urwanda

- Advertisement -

Itegeko rigenga ibidukikije n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 rivuga ko umuntu wese uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000FRW).

Birashoboka ko abateza urusaku batazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Muri iyi minsi bigaragarira buri wese ko aho kugira ngo urusaku rugabanuke rukomeza kwiyongera cyane cyane mu Mijyi ahakorerwa ubucuruzi butandukanye.

Rimwe na rimwe bikaba byakwitirirwa iterambere ry’ibikorwa bitandukanye abantu bakora. Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko nubwo urusaku nta rupfu ruteza, ariko rushobora kubangamira abantu haba mu buryo bw’imikorere y’umubiri n’ubwonko, ko abantu batagomba kubuza abandi uburenganzira bwabo bababuza gusinzira cyangwa gukora ibindi bikorwa byabo batuje.

Mu mwaka wa 2014, inama ya Komite y’umutekano y’Umujyi wa Kigali yafashe icyemezo cyo kurwanya urusaku jyishyirwa mu mihigo y’imidugudu, amarondo, kandi uwateje urusaku agahabwa igihano kinini mu biteganywa n’itegeko.

Abashakashatsi b’indwara zo mu mutwe berekana ko urasaku rutuma abantu batajya inama, ruhungabanya ibitotsi, imibanire, rukazamura umuvuduko w’amaraso, rukagabanya imikorere y’ubwonko rugatuma budatekereza neza rugateza n’indwara z’umutima.

Kwumvira no gukorera mu rusaku biragoye, kandi biravuna ntubwo mu Kinyarwanda bavuga ngo “umwana w’imfubyi yumvira mu rusaku. Urasaku rwica mu mutwe, ntirutuma umuntu yiteza imbere. Ingaruka z’urusaku zigomba kwitabwaho cyane cyane urusaku rumara igihe cyangwa amasaha menshi ku munsi.

Umuryango mpuzamahanga w’ubuzima ku isi uvuga ko mu mwaka 2050 umuntu umwe kuri bane (1/4) azaba arwaye indwara yo kutumva neza yatejwe n’urusaku.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Icyakorwa:

  • Gukomeza gukangurira abantu kwirinda icyateza urusaku cyangwa icyahungabanya ituze, bibutswa ko guteza urusaku ari icyaha gihanwa n’amategeko.
  • Kwirinda urusaku mu masaha y’ijoro aho abantu benshi baba baruhutse kugira ngo basubirane imbaraga zo gukora.
  • Kwirinda kuguma mu rusaku cyangwa kwicara hafi y’indangururamajwi.
  • Kurinda abana n’abageze mu zabukuru urusaku.

 

Ibindi wa kwisomera

Kryter Karl D., The Effects of Noise on Man in Journal of Speech and Hearing Disorders, July 1, 1950.

Loubna Abaamrane, Les nouvelles stratégies thérapeutiques du traumatisme sonore par bruit d’arme chez le cobaye, PhD thesis, Grenoble University 2010

Trémolières F. et Besson A., Les méfaits du bruit. Bull. Acad. Méd. 139: 12–19. 1955.

Pecqueux, A (2012). Le son des choses, les bruits de la ville, Le Seuil / Cairn, I.S.B.N. 9782021064254, 2012. <http://www.cairn.info/revue-communications-2012-> April 2021.

Bruno Vincent, Les effets du bruit, acoucité, <http://www.acoucite.org › IMG › pdf_effets_bruit…>PDF, April 2021.

Thamimu Hakizimana, Urusaku rukabije rw’indangururamajwi rubangamiye abakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, <https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urusaku-rukabije-rw-indangururamajwi-rubangamiye-abakorera-mu-mujyi-wa-kigali>, April 2021.

 UMUSEKE.RW