Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu nama y’Akarere yiga ku mutekano mu gihugu cya Centrafrica (Central African Republic), ni rwo ruzinduko agiriye hanze nyuma y’iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.
Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’Umukuru w’Igihugu buherekejwe n’amafoto, buvuga ko Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço mbere y’Inama ya Kabiri itaguye y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku bijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika.
Perezida Kagame yaherukaga kubonana na Perezida João Lourenço mu nama yabereye mu Rwanda tariki 21 Gashyantare 2020 icyo gihe bigaga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, hari na Perezida Félix Tshisekedi wa DR.Congo ndetse na Yoweri Museveni wa Uganda, ibiganiro byabereye Gatuna.
Inama ya Mbere y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku bijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika yabaye tariki 29 Mutarama, 2021 icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.
Inama yari yitabiriwe na Perezida wa kiriya gihugu cyayakiriye, João Manuel Gonçalves Lourenço, ari na we uyoboye umuryango wa ICGLR, Perezida Denis SASSOU-NGUESSO wa Congo Brazzaville, Marshal Idriss Déby Itno wa Tchad wari umutumirwa udasanzwe, Perezida Faustin-Archange Touadéra uheruka gutsinda amatora muri Centrafrica, Gen Ibrahim GABIR umwe mu bagize Inama iyoboye Sudan wari uhagarariye Gen Abdul Fatah al-Burhan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Kagame Paul, na ba Perezida ba Komisiyo iya ECCAS na ICGLR.
Ushobora kureba hano imyanzuro yafatiwemo irimo gusaba inyeshyamba za CPC kuva mu mujyi wa Bangui.
U Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica zicunga umutekano mu buryo bwa UN mu butumwa bwitwa Minusca, hakaba n’umutwe w’ingabo zidasanzwe zagiye gucunga umutekano mu gihe cy’amatora yabaye mu Ukuboza 2020, ndetse no gushyigikira ku rugamba ingabo za Leta.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
UMUSEKE.RW