Polisi yerekanye 11 bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

webmaster webmaster

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 11 barimo Umusekirite bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera avuga ko abihisha Polisi bagakora ibinyuranya n’amategeko bibeshya

Bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Safari Clement bafatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura.

Aba bantu uko ari 11 Polisi y’u Rwanda yaberekaniye kuri Station ya Remera .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bose  bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki  ya 22 Mata 2021 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ubwo bafatwaga hari amakuru avuga ko umwe mu bakorera Kompani zishinzwe Umutekano wari urinze urwo rugo yabanje gutambamira inzego z’umutekano.

Nzamurambaho Yves ukora akazi ko gucunga umutekano muri Guard Mark Security Company Ltd imbere y’Itangazamakuru yavuze ko abo baza yabafashe nk’abashyitsi baje gusura uwo arinda atari azi ko baje mu munsi mukuru.

Yagize ati “Ntabwo nabakiriye nk’abantu baje mu birori, bari inshuti z’umwe mu baba mu gipangu, uretse ko hari umwe wari wavutse kuri uwo munsi byaje kuba ngombwa ko habaho akantu kameze nk’akarori, dufungura Radio irasakuza ituma bimenyekana.”

Safari Clement wari wateguye uyu munsi mukuru yavuze ko byabaye kandi ko basaba imbabazi Abanyarwanda ko batazongera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ati “Urubyiruko ni ukureka ibintu byo gutegura amasabukuru kuko ari yo atuma uzana iwanyu ibibazo, twabikuyemo isomo ntibizongera turasaba imbabazi.”

CP Kabera yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko muri ruriya rugo  harimo kubera ibirori bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu bikingiranye mu cyumba bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Safari.”

CP John Bosco Kabera avuga ko urubyiruko rugomba kwirinda nk’abandi Banyarwanda bose ko kandi rukomeza kwigishwa binyuze mu biganiro bitandukanye kuri radio no ku mbuga nkoranyambaga aho rukunda kuba ruri rwigishwa ko ari rwo mbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Ashima urubyiruko rufasha inzego zitandukanye zirimo na Polisi mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 akamenyesha ababirengaho ko ntaho bazacikira Polisi.

Ati “Hari abantu b’urubyiruko rw’abakorerabushake bakorana n’inzego zitandukanye na Polisi mu by’ukuri bafasha mu rwego rwo kwirinda kino cyorezo hirya no hino mu Gihugu ahahurira abantu benshi abo turabashima ariko aba babirengaho bamenye ko aho ari ho hose mu gihe twabonye amakuru bazafatwa kandi bagakurikiranwa.”

Ku bashinzwe umutekano barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 CP kabera yagize ubutumwa avuga ko bari bakwiriye kujya bafata iya mbere bagaragaza abarenga ku mabwiriza aho kwifatanya na bo.

Yagize ati “Icyo twavuga ni uko uriya mu sekirite yari akwiriye kuba yatanze amakuru ariko kugaragara ko atatanze amakuru Polisi ikabimenya ikaza na we kuhamufatira byumvikane ko na we inshingano ze atazubahirije, turabasaba ko ababonye ibintu binyuranyije n’amabwiriza babimenyesha Polisi aho gufatanya n’ababikoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bagikora ibirori bitemewe bibwira ko bihishe Polisi cyangwa izindi nzego  kuko ku bufatanye n’abaturage ababikora bazajya bamenyekana.

Abafashwe bigishijwe uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

Safari wateguye isabukuru mu buryo butemewe

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW