Umuryango wa Disi Didace washyinguye mu cyubahiro abana babo 2 bishwe muri Jenoside

webmaster webmaster

Nyanza: Kuri uyu wa 23 Mata 2021, Umuryango wa Disi Didace, Se wa Disi Diedonne (wamenyekanye mu Rwanda nk’umuhanga mu mukino wo gusiganwa ku maguru) washyinguye mu cyubahiro abana babo babonetse mu masarani mu mwaka wa 2018.

Mu Murenge wa Muyira niho imibiri yashyinguwe ivanwe ku Rwibutso rwa Busasamana

Kayisire Devotha ni umwana wa Kabiri wa Disi Didace, ni umuvandimwe wa ba nyakwigendera bashyinguwe mu cyubahiro none ari bo Uwayezu Denys na Ufiteyezu Raymond bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu musarani.

Yavuze ko yishimiye kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro, anashimira Perezida Kagame Paul wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashimira abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi bagaragaje ukuri ku mibiri yari yabonetse batitaye ku cyo yise igitutu cya Gitifu wahoze ayobora Umurenge wa Kibirizi, Habineza Jean Baptiste.

Ati “Iyo mubona Umuyobozi akora igikorwa nka kiriya, imibiri akayirigisa atanga ubuhamya bw’ibinyoma kandi igikomeye ni uko ubuyobozi bw’Akarere bukimwita Intore akaba akiri mu kazi, njya nibaza ubu koko Gitifu Habineza ajya ayobora imihango y’Icyunamo? Nkatekereza, ese abamukoresha batekereza iki?”

Kuva ku wa 05/07/2018 RIB yakuye iriya mibiri ku Murenge wa Kibiri wayoborwaga na Habineza Jean Baptiste wari wayihajyanye ivuye mu musarani, ariko biza kugaragara ko idafashwe neza, ndetse icyo gihe Habineza atabwa muri yombi.

RIB  irayimuhungisha iyibika mu biro by’Umurenge wa Busasamana niho yakuwe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro.

Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza aherutse kubwira itangazamakuru ko ikibazo cye kijyanye n’uriya muryango wa Disi Didace kiri mu nkiko bityo ko ntacyo kukivugaho.

 

Hano wasoma inkuru ivuga ibaruwa ifunguye Disi Dieudonne yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu amumenyesha ibya Gitifu Habineza Jean Baptiste.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange (DM) Nkurunziza Enock ni we waje gushyingura ahagarariye Mayor, yavuze ko ikibazo cya gitifu Habineza n’umuryango wa Disi Didace kiri mu butabera.

Ati “Gitifu ari gukurikirwa n’ubutabera dutange umwanya habeho ubutabera bukwiye tunamare impungenge Umuryango wo kwa Disi Didace ko nta burangare Buhari, twizeye ko ubutabera bushoboye.”

Hon Nyirabega Eutarie wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyingura abana bo kwa Disi Didace, yavuze ko uriya Gitifu ubutabera buzamubaza icyo yakoze.

Ati “Ndatekereza ko yabazwa igihe yavugaga ko habonetse umubiri umwe ngo yashingiye kuki? Birashoboka ko yaba yarivuguruje ariko turekere ubutabera bukore akazi kabwo.”

Umuryango wa Disi Didace wabonye abana babiri bawo bari kumwe n’abandi babiri na bo bashyinguwe none mu cyubahiro uko ari bane mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

Uwayezu Denis (wari afite imyaka 9) na Ufiteyezu Raymond (wari afite imyaka 7) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yabo yabonetse mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine wari inshuti yo kwa Disi Didace abo bana bakaba bari bahahungiye.

Nyuma yo gusanga Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bafite uruhare rutaziguye mu iyicwa rya bariya bana, Urukiko rwabahamije icyaha rubahanisha igifungo cya BURUNDU.

Imibiri y’abana bo kwa Disi Didace yamaze igihe ibitse ku Biro by’Umurenge wa Busasamana
Kayisire Devotha avuga ko bibaje kuba Gitifu wahoze ayobora Kibirizi akitwa Intore akaba akiri mu kazi

AMAFOTO@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA