Shaddy Boo yabajije abamukurikira niba mu Rwanda hari icyamamare kumurusha

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yishongoye ku byamamare byo mu Rwanda abyibutsa ko ari we kizigenza ubarenze bose mu gukurikiranwa, ko ari we ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Shaddy Boo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 800 kuri Instagram

Shaddyboo yakije umuriro ku rukuta rwe rwa Twitter abaza Abanyarwanda niba hari umurusha ubwamamare, yabazaga abamukurikira niba babona adakaze aho yavugaga ko ari we cyamamare gikomeye mu Rwanda.

Yanditse ati “None se kuki mu byamamare byose dufite muri Milliyoni 13, kuki ari njye ufite aba Followers benshi kuri Twitter na Instagram ? Erega ndakaze.”

Shaddy Boo akurikirwa n’abantu ibihumbi 800 ku rubuga rwe rwa Instagram akaba akunda kurukoresha ashyiraho ibikorwa bitandukanye byamamaza ndetse n’amafoto atandukanye.

Uyu mugore ukunda kugaragaza ubushotoranyi bitewe n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyamabaga ze yatangiye kugaragara ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yise “Buhoro Buhoro” mu mpera z’umwaka wa 2011.

Afite abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh usanzwe umenyerewe mu gutunganya amashusho mu Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -