Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku Magare (Team Rwanda) uzwi nka Uhiriwe Byiza Renus yatangaje ko azagera mu Rwanda nyuma ya tariki 25 Mata, 2021 aje kwitabira Tour Du Rwanda iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Byiza Renus asanzwe akinira ikipe yo mu Butaliyani yitwa Team Qhubeka Assos yahoze yitwa MTN Qhubeka.
Yabwiye UMUSEKE ko azitabira Tour Du Rwanda y’uyu mwaka, yongeraho ko azitabira amarushanwa abiri ari kumwe n’ikipe ye yo mu Butariyani, mbere y’uko aza mu Rwanda nyuma ya 25 Mata.
Yagize ati: “Ikipe yanjye nzayikinira irushanwa rya mbere ku Cyumweru, niryo rushanwa ryanjye rya mbere nzaba nkinnye.”
Yongeyeho ati “Kuza gukina Tour Du Rwanda byo birashoboka nzaza kandi nzakinira Team Rwanda. Nzaza nyuma ya 25 Mata kuko kuri iyo tariki mfite irindi rushanwa hano.”
Avuga ko azaza akitozanya n’abandi.
Uyu musore ukumbuye umuryango we mu Rwanda yavuze ko kandi yatangiye kumenyera ndetse ko nta kintu cyamugoye akigerayo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Yagize ati: “Ubuzima bwa hano ntabwo bwangoye kuko nari nsanzwe menyereye. Nasinye amasezerano y’umwaka umwe nibiba ngombwa bazanyongera andi niba nzaba nitwara neza kandi ndabyizeye.”
Byiza Uhiriwe Renus yageze mu Butariyani ku wa 18 Werurwe 2021.
Uyu musore afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’ikipe ye nshya y’abanyafurika ariko ikinira mu Butariyani.
Iyi kipe ya Team Qhubeka ubusanzwe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ndetse kandi ikaba ibarwa nk’iya kabiri kuri NTT Pro Cycling iba mu Cyiciro cya mbere cy’amakipe 18 akomeye kurusha andi ku isi azwi nka ‘World Tour Teams’.
Byiza Renus kuba yari ageze muri Qhubeka U-23 bizamuha amahirwe akomeye yo kuzazamurwa mu ikipe nkuru ya NTT Pro Cycling, isanzwe ikina amarushanwa akomeye ku isi nka ‘Tour de France, La Vuelta Espãna na Giro D’ Italia’ itaritabirwa n’Umunyarwanda na rimwe.
ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW