Tshisekedi na Edgar Lungu biyemeje kubyutsa umubano ku nyungu ya RDC na Zambia

webmaster webmaster

Perezida wa Zambia, Dr Edgar Chagwa Lungu mu biganiro yagiranye na Perezida Félix Tchilombo Tshisekedi, bemeranyije kuzahura umubano no gufatanya mu kubaka ubukungu.

Perezida Lungu wa Zambia yagiriye uruzinduko i Kanshasa  kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021

Umwe mu myanzuro y’ibiganiro bagiranye, biyemeje gutangira kubaka umuhanda uhuza ibihugu byombi “Kasomeno-Mwenda Toll Road” kugira ngo ubuhahirane burusheho kugenda neza.

Perezida Lungu yasabye ko imirimo yo kubaka uriya muhanda itatinzwa n’imikorere yo guheza ibintu mu biro.

Lungu kandi yasabye Perezida Tshisekedi kuzasura Zambia igihe hazaba hatahwa ikiraro cya Kazungula mu kwezi gutaha.

Yagize ati “Uru ruzinduko ruzaba ari ingenzi ruzafasha Congo Kinshasa kuba yakwigira ku bikorwa bya Zambia na Botswana.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Tshisekedi na we yasabye ko umubano hagati ya Zambia n’igihugu cye umera neza kurushaho.

Yanasabye ko habaho umubano wihariye hagati ye na Perezida Lungu kugira ngo ibihugu na byo bibyungukiremo.

- Advertisement -

Perezida Lungu yabwiye Abanyamakuru ko yishimiye kugirana ibiganiro na mugenzi we Tshisekedi, avuga ko Zambia na DR.Congo bisangiye urubibi, abaturage basangiye amateka, umuco ndetse barya bimwe.

Ati “Uko turushaho kubana neza nk’Abakuru b’Ibihugu, ni na ko ibihugu birushaho kubyungukiramo. Ntidukeneye kujya i Burayi kwiga uko umuntu abana n’undi. Hakene ko dusurana.”

Perezida Lungu wa Zambia yagiriye uruzinduko i Kanshasa  kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021.

Indege ya gisirikare “Zambia Air Force”, ni yo Perezida Lungu yakoresheje ajya i Kinshasa.

Akimara kuva mu ndege yakiriwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Reymond Tshedia Patayi nyuma ajya guhura na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku ngoro y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Ni uruzinduko rwa kabiri Edgar Chagwa Lungu agiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva Félix Tshisekedi yaba Perezida, yaherukaga muri Congo Kinshasa gushyingura Étienne Tshisekedi, wamaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho i Kinshasa, ndetse akaba ari we se wa Perezida Félix Tshisekedi.

Nta gihe gito gishize, abandi Bakuru b’Ibihugu bavuye i Kinshasa barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia.

Zambia na Congo Kinshasa biheruka kugirana ibibazo bya dipolomasi ubwo ingabo za Zambia zafataga uduce twa Kalumbamba na Kibanga tubarizwa muri DR.Congo ariko nyuma ibibazo bibonerwa umuti zirahava.

Tshisekedi na Edgar Lungu biyemeje kubyutsa umubano ku nyungu ya RDC na Zambia

UMUSEKE.RW