Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi no muri RCS

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Dan Munyuza Umuyobozi Mukuru wa Polisi na Juvenal Malizamunda uyobora RCS bombi bahawe ipeti rya CG.

DCG Dan Munyuza Umuyobozi Mukuru wa Polisi yahawe ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y’Igihugu.

DCG Juvenal Malizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.

DCG Chantal Ujeneza (RCS) yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.

CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.

Kuri ibyo birango ak’iburyo bw’ifoto ni ko ka CG muri Polisi y’Igihugu

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW