U Rwanda ku isonga muri Afurika mu gupima imyuka ihumanya ikirere

webmaster webmaster

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko umushinga ugamije gutahura amakuru yo mu kirere ajyanye n’ihumana ry’ikirere wagize uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo mu kurengera imihindagurikire y’ibihe.

zi mashini zikurura amakuru y’imyuka mu kirere umunota ku munota

Ni umushinga w’ikoranabuhanga watewe inkunga na Massachusetts Institute of Technology (MIT) yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umaze gushorwamo akabakaba Miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga ukorere mu Mujyi wa Kigali muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga Nyarugenge no ku musozi wa Mugogo mu Karere ka Nyabihu.

Ni wo rukumbi ku mugabane w’Afurika ugaragaza uko ikirere gihagaze mu Rwanda ni na wo watumye habaho amasezerano Mpuzamahanga ya Kigali yasinywe n’Ibihugu bitandukanye hagamijwe kurengera akayungirizo k’imirasire y’izuba ka Ozone.

Umuyobozi ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri uyu mushinga witwa Rwanda Climate observatory, Jimmy Gasore avuga ko muri rusange ikirere cy’u Rwanda gihagaze neza.

Ati “Muri rusange birahindagurika ariko tubona amakuru agaragaza ko ikirere kiba cyiza mu itumba no mu Muhindo mu gihe mu gihe cy’Impeshyi n’Urugaryi usanga umwuka utari mwiza.”

Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku bipimo bitangwa n’ibyuma biri ku musozi wa Mugogo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, bugaragaza ko ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri petrol, ibicanwa n’inganda ari byo biza ku isonga mu guhumanya ikirere.

Jimmy Gasore avuga ko uyu mushinga utanga umusanzu no gusobanukirwa ibibazo Igihugu gifite ndetse n’ibibi by’ihumana ry’ikirere n’uko ikirere gisukurwa.

Habineza Theobald, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu mushinga wo gupima imyuka ihumanya ndetse n’ihindagurika ry’ibihe, avuga ko uyu mushinga yawugiriyeho amahirwe yo kongera ubumenyi bwe muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusetts muri Amerika.

- Advertisement -
Jimmy Gasore impuguke mu bijyanye no gupima ikirere yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga ya PhD muri MIT

Ati: “Mfite ubushobozi bwo kumenya imibare nkaba natanga ubufasha mu gusubiza ibyuma ku murongo. Ingamba uyu mushinga ufite harimo n’ubushakashatsi kugira ngo dusobanurire abaturarwanda ibyo ikirere gihatse ndetse n’ingaruka gishobora kutugiraho.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko uyu mushinga ufite uruhare mu guhugura Abarimu bo muri Kaminuza, Abashakashatsi n’Abanyeshuri ugafasha n’ibigo bifite mu nshingano imiterere y’ikirere no kurengera ibidukikije kuzuza inshingano zayo.

Jean de Dieu NDIKUBWIMANA Umuhuzabikorwa w’Umushinga upima imihindagurikire y’ibihe ukorera muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko ibikoresho bifitwe n’iki kigo ari bishya, haba mu Rwanda no muri Afurika.

Ati “Bino bikoresho ni bishyashya mu Rwanda ndetse no muri Afurika. Abarimu ba Kaminuza barabikenera cyane kugira ngo bakore ubushakashatsi n’abanyeshuri babo, muri REMA na bo bakenera gukoresha amakuru aturuka muri bino bipimo, na Meteo Rwanda bakenera amakuru aturuka hano kugira ngo buzuzanye n’ibyo bapima kugira ngo babashe kubihuza batange ibipimo byizewe bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.”

Akomeza agira  Ati: “Icyo waje gukemura byari ukugira ngo abantu bongere ubumenyi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ndetse hagire n’abantu bashobora gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iyangirika ryacyo.”

Mu byo uyu mushinga wagezeho wafatanyije na REMA gukora ibyo gucunga ubuziranenge bw’umwuka nta handi wabisanga muri Afurika yo hagati ndetse n’iya ruguru.

Mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje uyu mushinga wo kugaragaza uko ikirere gihagaze mu bijyanye n’imyuka itera ihindagurika ryacyo.

Rwanda climate change observatory itangaza ko ifite ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe ku bihumanya ikirere bakoresheje imashini kabuhariwe zirimo izitwa Mendusa, Picaro n’izindi zitaboneka ahandi muri Afurika.

Iki kigo kandi cyohereza inzobere kwiga muri MIT aho zikura ubumenyi zikoresha mu bijyanye no gupima ikirere.

U Rwanda rwatangiye umushinga wo gukoresha ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi no gukumira ibinyabiziga bishaje mu muhanda.

Ibi byatumye hari na bimwe mu bikoresho bikonjesha bisohora imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba bigenda bikurwa ku masoko hirya no hino ku Isi.

Jean de Dieu NDIKUBWIMANA ukuriye uyu mushinga muri Minisiteri y’Uburezi
Uyu munara uri kuri Sitasiyo ya Mugogo mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ukurura imyuka yo mu Rwanda no mu bihugu duturanye
Ku musozi wa Mugogo hari iminara myinshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW