U Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko ruzakira inama yiga ku byanya bikomye by’Afurika

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), kuri uyu wa Kabiri batangaje ku mugaragaro ko ku nshuro ya mbere muri Afurika Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bikomye by’Afurika (IUCN Africa Protected Areas Congress), izabera mu Rwanda muri Werurwe 2022.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc

U Rwanda rwakoze byinshi mu kubungabunga ibidukikije, rwabashije kugarura inyamaswa  zari zarazimye mu gihugu nk’inkura ndetse n’intare.

Ariella Kageruka Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko Kubungabunga inyamaswa z’agasozi ari ngombwa kuko bifitiye akamaro ibyanya bikomye ndetse bifitiye akamaro abaturage babituriye n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Uyu ni umwanya wo kugaragariza bagenzi bacu bo muri Afurika ko nubwo inyamaswa zazima mu gihugu ariko hari uburyo bashobora gukorana n’abantu batandukanye ariko izo nyamaswa zikagaruka muri ibyo byanya bikomye bigatuma kubungabunga inyamaswa z’agasozi bigira akamaro.”

Ariella Kageruka yakomeje avuga ko ubusanzwe Pariki y’Akagera ndetse n’zindi pariki zitanga umusaruro ugera ku 10% y’umusaruro igihugu kinjiza (GDP), bityo ko kubungabunga izo nyamaswa z’agasozi ari ngombwa kuko bifitiye kamaro ibyanya bikomye.

Ariella Kageruka Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB

Umuyobozi Mukuru wa African Wildlife Foundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko bafite amasomo menshi bagiye babona abereka ko nta kintu na kimwe kidashoboka iyo abantu bafite ubushake.

Ati “Mu migabane itandukanye n’ubukungu bugenda buhindagurika ni ngombwa ko nk’Abanyafurika twunga imbaraga hamwe intego yacu ikaba gushakira imibereho myiza abatuye umugabane wacu kandi bikajyanirana no kwita ku bidukijije by’Afurika.”

Kaddu Sebunya yakomeje avuga ko nk’Umuryango Africa Wildlife Foundation batewe ishema ryo kubona Abanyafurika ubwabo bafata iya imbere mu kwibungabungira ibidukikije, kandi biciye muri iyi nama igiye kuba bitegure kuzabona byinshi byiza.

Luther Anakur Umuyobozi Mukuru wa IUCN mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo   yavuze ko Ibyanya bikomye kandi bicunzwe neza bifite akamaro mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bigafasha Africa kuva mu ngaruka za Covid, no kugabanya ibyago byo kuba habaho ibindi byorezo mu gihe kizaza.

- Advertisement -

Ati “Iyi  nama ya APAC ni imbaraga z’abafatanyabikorwa n’abayobozi b’Africa barengera ibidukikije yitezweho kugira uruhare mu cyerekezo cya Africa 2063 kigamije kugira Africa itekanye, iteye imbere bigizwemo uruhare n’abaturage bayo bikayiha imbaraga mu ruhando mpuzamahanga.”

Mu muhango wo gutangiza inama y’ibyanya bikomye by’Afurika, Minisitiri w’Ibidukikije Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc  yavuze ko icyo izazanira u Rwanda ari ukunganira aho u rugeze rurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Kuko dufite heza twari tugeze, kuko iyo umuntu aje kugutera ingabo mu bitugu wari uri mu rugendo akavuga ngo tugendane ndabona  aho ugeze ni heza, tugendane tugere ahashimishije ntiwabyanga.”

Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko hari icyo u Rwanda ruzungukiramo kuko ruzaba rubonye umuntu urutera ingabo mu bitugu.

Kugeza ubu ibyanya bikomye by’Afurika bigera ku 1200  naho  70% y’Amazi meza Afurika ikoresha aturuka mu byanya bikomye.

Biteganyijwe ko inama yiga ku byanya bikomye  izabera mu Rwanda ku itariki 7-12 Werurwe 2022 aho izitabirwa n’abarenga 2000.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuyobozi mukuru wa African Wildlife Foundation (AWF) Kaddu Sebunya
Ifoto ya rusange

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW