Umusore yiyemeye kuba yabagwa bakamukuramo ijishisho akariha Umuhanzi Niyo Bosco

Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yemerewe ijisho rimwe n’umusore witwa Kendrick Kevin watangaje ko isaha n’isaha mu gihe Abaganga bavuga ko yaha ijisho Niyo Bosco akabasha kubona azahita abikora atazuyaje.

Kendrick Kevin avuga ko akunda Niyo Bosco kandi nta yindi mpano yabona amuha ngo imushimishe

Ni umusore ukiri muto uvuga ko akunda uyu muhanzi ku kigero cyo hejuru ku buryo kumuha ijisho rimwe akabasha kubona ari yo mpano idasanzwe yamugeneye kandi ngo yabanje kubitekerezaho bihagije si umwanzuro yafashe ahubutse.

Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, bwamufashe afite imyaka 2 y’amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi

ryiza n’ubuhanga buri mu ndirimbo ze n’izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu  wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw’umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n’urukundo amukunda.

Irene ashyira ifoto ya Kendrick Kevin kuri Instagram yayiherekesheje ubutumwa bugira buti:

“Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse.

Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.

Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n’urukundo yeretswe n’uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe.

- Advertisement -

Mu butumwa bwe yagize ati “Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi nde wo gutekerezwaho aka kageni? Imana y’urukundo iguhe umugisha”.

Impuguke mu buvuzi bw’amaso zivuga ko muri iki gihe bigoye kuba umuntu yahabwa ijisho kuko umutsi werekeza ku jisho iyo ukaswe bigorana kuwusana byaba bimeze nk’urutsinga rutarimo amashanyarazi, gusa hakaba hari ikoranabuhanga riri gukorwa aho hari ‘Device’ (akuma) bazajya bashyira mu mwanya w’ijisho bagahuza n’ubwonko umuntu akabasha kureba nta nkomyi.

Uyu musore Kendrick Kevin akomeje gushimirwa n’abantu benshi bahamya ko uru ari urukundo rwa nyarwo aho umuntu yemera gufata ijisho rye akariha mugenzi we kugira ngo abashe kubona.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW