Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021,Abayislamu bari babukereye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.Mufti w’u Rwanda yabasabye kwirinda ubusabane mu guhangana na Covid-19.
Ku rwego rw’Igihugu iri sengesho ritagatifu ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abinyujije kuri Twitter Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri ku bayislamu bose bo mu Rwanda.
Yagize ati ” Umunsi mwiza wa Eidil-Fit’ri ku bayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo.Eid Mubarakak”
Abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bose bapimwaga umuriro mbere yo kwinjira,buri wese yizaniraga igikoresho cyo gusengeraho.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange.
Mufti w’u Rwanda, yabwiye imbaga yari ikoraniye kuri Stade ya Kigali muri iri sengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ko iki ari igihe cyo kwiyegereza Imana no kuyubaha kandi amasomo bavanye muri iki gisibo bakaba bakwiye kuyakomezanya no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yavuze ko Abayislamu bo mu Rwanda bakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda Covid-19 bakarushaho gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu no kubana neza na bagenzi babo.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW