APR FC yatangiranye intsinzi ku mukino yahereweho igikombe i Huye

Mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y‘icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC yatangiye itsinda Gorilla FC nyuma y’umuhango babanje guhabwamo igikombe cya shampiyona begukanye umwaka ushize.

APR FC bishimira igikombe cya 18

Umukino wakurikiye uriya muhango wo gutanga igikombe watangiye saa cyenda z’amanywa (15h00). Kuri Stade ya Huye mu Ntara y’Amajyepfo nta bafana bari bahari.

Ni mu mukino utari woroshye, ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Gorilla FC ya Hadji Mudaheranwa, gusa APR FC ni yo yatahukanye itsinzi y’ibitego 2-1.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfura Keddy mu gice cya mbere cy’umukino.

Igitego cya Gorilla Fc cyatsinzwe na Nshimiyimana wazonze bikomeye ba myugariro ba APR FC, yacyinjije ku munota wa 81 ateye ishoti rikomeye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

XI ba APR FC yabanjemo: Ishimwe, Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier, Nsanzimfura, Manishimwe, Nshuti Innocent, Usengimana Dany.

XI ba Gorilla FC babanjemo: Mugisha Yves, Captain: Nsengimana Richard, Ineza Janvier, Nshimiyimana Emmanuel, Kayirangaza Jean Paul, Moustapha Cisse, Iradukunda Someon, Nshimiyimana Tharcisse, Adeaga adeshola, Aruwasani Monday na Nzeyimana Jean Claude.

- Advertisement -

APR FC yahawe igikombe cya Shampiyona ishize yagitwaye idatsinzwe umukino n’umwe ubwo Shampiyona yasozwaga imburagihe kubera Coronavirus, ndetse  kuri iyi nshuro ntibyakunze ko abafana bitabira uyu muhango wo gushyikirizwa iki gikombe kuko abafana batarakomorerwa.

APR FC na Gorilla FC ziri mu itsinda A rya Shampiyona ya 2021.

Igikombe cya Shampiyona cyahawe APR FC ni icya 18 cya shampiyona yegukanye.

Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’iki Cyumweru:

  • Group A: APR 2-1 Gorilla
    • Group B: Rutsiro 2-1 Kiyovu
    Rayon 1-0 Gasogi
  • Group C: Police 5-1 Etincelles
    AS Kigali 4-2 Musanze
  • Group D: Marine 0-1 Espoir
    Mukura 1-1 Sunrise
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ashyikiriza igikombe Chairman wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW