Umuraperi Armanie uba muri Canada yasohoye indirimbo “Umva Dril”

Niyonsenga Jean Claude Armand witwa [Armanie] mu muziki utuye mu mujyi wa Halifax muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umva Drill’, avuga ko ari impano yageneye abanyabirori bitegura ibihe by’impeshyi.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ikunzwe n’urubyiruko yayikoreye mu mihanda yo muri Canada, avuga ko ari indirimbo yatuye abantu bose bakunda kuryoshya cyane cyane abarira ifaranga ryabo ku mucanga mu bihe by’impeshyi [Summer Time].

Agaragaza ko ‘Umva Drill’ ari indirimbo y’urubyiruko, ko yayikoze agendeye ku buzima urubyiruko rubamo umunsi ku munsi ifite ubutumwa bwo kwishima mu njyana igezweho.

Ati “Ubutumwa burimo navuga ko ari ukwishima kuko ni indirimbo nshaka ko abantu bazabyina cyane kuko ibyinitse”

Armanie akomoka Kimironko mu Mujyi wa Kigali, afite izindi ndirimbo amaze gukora harimo Rurarya, Ivu rihoze, Akadasohoka, Sigaho, Byari kera, indirimbo ze zisohokana n’amashuho.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW