Bruce Melodie na Dip Doundou Guiss bashyize hanze indirimbo ya BAL

Umuhanzi Bruce Melodie na  Dip Doundou Guiss ukomoka muri Senegal bashyize hanze indirimbo ‘GAME ON’ ifungura imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba ryatangiye kuri iki Cyumweru mu Rwanda.

Bruce Melodie wo mu Rwanda na  Dip Doundou Guiss ukomoka muri Senegale bashyize hanze indirimbo  izaririmbwa muri BAL

Ni irushanwa rizamara ibyumweru bibiri, ibyamamare bitandukanye byamaze kugera i Kigali birimo Bright Okpocha wamamaye nka Basketmouth, Mr Eazi, J. Cole, Ciara, Ommy Dimpoz, Mohombi n’abandi batandukanye.

Muri iyi ndirimbo yashyizwe ku rukuta rwa Twitter ya BAL, Bruce Melodie amashusho yayo amugaragaza avuga ubuhangange bw’amakipe ari mu irushanwa ari ko herekanwa ubwiza bw’Umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Itangira Bruce Melodie yerekana umuco gakondo w’u Rwanda n’imibyinire y’Intore, irimo umudiho wa kinyarwanda ugaragaza umwimerere w’umuziki Nyarwanda.

Dip Doundou Guiss ugezweho mu Gihugu cya Senegal no muri Afurika y’Iburengerazuba, muri iyi ndirimbo na we yitsa ku bigwi by’Abanyafurika n’imbaraga mu iterambere n’ubufatanye.

Bombi bahurira ku gushyira hamwe ndetse no guharanira kugira ibyishimo nk’Abanyafurika.

Iyi ndirimbo ‘GAME ON’  ni yo iri bwifashishwe mu gufungura iyi mikino igomba kubera muri Kigali Arena guhera kuri iki Cyumweru.

- Advertisement -

Dieudonne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW