Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi yafashe uwitwa Munyabarenzi Ilidephonse w‘imyaka 28, afite Frw 4, 899, 000 yemera ko ari amwe mu yo yibye mukuru we utuye mu Karere ka Bugesera.
Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu w Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Munyabarenzi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuvandimwe we witwa Umwanankabandi Berthe w’imyaka 42 utuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ntarama.
Yagize ati ”Umwanankabandi avuga ko tariki ya 26 Gicurasi yagiye kuri Banki kubikuza Frw 7, 879, 590. Ngo yari amafaranga y’ikimina bagombaga kuyagabana bukeye tariki ya 27 Gicurasi, Munyabarenzi nk’umuvandimwe mu muryango yari amaze ibyumweru bibiri yaraje kumusura amuca inyuma yica urugi rw’icyumba yiba ya mafaranga yose.”
CIP Karekezi avuga ko mu makuru yatanzwe na Umwanankabandi Berthe yavuze ko Munyabarenzi yari abizi ko yavuye kubikuza ayo mafaranga kandi ko yari abizi ko abantu bo mu kimina baza kuyagabanira kwa Umwanankabandi.
Ngo yaramucunze adahari yica urugi rw’icyumba atwara igikapu yari arimo ahita asubira iwabo mu Karere ka Rusizi.
Ati ”Akimara gutanga ayo makuru kuri Polisi ikorere muri sitasiyo ya Ntarama mu Bugesera baraduhamagaye inaha mu Bugarama dutangira gushakisha Munyabarenzi. Abapolisi bamusanze aho aba mu kagari ka Ryankana mu Mudugudu wa Rusizi bamusangana Frw 4, 899, 000.”
Uyu musore ngo yemeye ko yishe urugi aterura agakapu karimo amafaranga ariko ngo ntiyari azi umubare urimo.
Munyabarenzi yemera ko yakoresheje agera kuri Frw 100, 000 mu ngendo ava mu Bugesera ajya i Rusizi.
- Advertisement -
CIP Karekezi avuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho Munyabarenzi yashyize andi mafaranga arenga miliyoni 3 kuko nyiri ukwibwa yivugira ko yabikuje kuri banki amafaranga miliyoni 7 undi akayatwara yose.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye Umwanankabandi wihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwaho icyaha afatwa hakiri kare.
Yakanguriye n’abandi baturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.
Munyabarenzi yahise yoherezwa ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira hatangire iperereza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: RNP
UMUSEKE.RW