Davis D na bagenzi be barekuwe by’agateganyo

Kuri uyu wa 14 Gicurasi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry, rutegeka ko aba bose barekurwa by’agateganyo.

Ni nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi byatanzwe ku ya 12 Gicurasi 2021, aho kuri uyu munsi Urukiko rwatangaje ko rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusesengura rugasanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakekwaho ibyaha baregwa.

Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry bari batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uko-umuhanzi-davis-d-yisanze-mu-rubanza-rwumukobwa-bikekwa-ko-yasambanyijwe-nabahungu-2.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW