Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports

webmaster webmaster

Ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye umutoza mushya ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi Etienne Ndayiragije wasimbuye Olvier Karekezi uherutse kwirukanwa azira imyitwarire idahwitse n’umusaruro mucye.

Ndayiragije yahawe amasezerano y’amezi abiri

Etienne Ndayiragije yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’amezi abiri azarangirana na Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, nyuma impande zombi zikazicara zikareba niba zakomezanya agahabwa ay’igihe kirekire cyangwa akirukanwa.

Aya masezerano yabereye imbere y’itangazamakuru ku kicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports kiri Kicukiro kuri uyu wa 05 Gicurasi 2021.

Etienne Ndayiragije yavuze ko yemeye gukorana na Kiyovu Sports kuko bamugejejeho umushinga wabo akumva uhuye n’icyerekezo cye mu butoza.

Yirinze gutangaza ingano y’amafaranga ari mu masezerano yahawe avuga ko ari ubuzima bwe bwite.

Abazwa niba hari ingingo zihariye zizamurengera mu gihe yahura n’ibibazo Olvier Karekezi yahuye na byo.

Yagize ati “Iby’ibibazo tubireke turebe ibyiza.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ndayiragije Etienne yavuze ko niyo atatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka yizera ko yazatwara n’ibindi muri Kiyovu Sports kuko ifite umushinga w’igihe kirekire.

Ku mushinga w’igihe kirekire muri Kiyovu Sports, Perezida Juvenal Mvukiyehe yavuze ko bafite umushinga w’imyaka 10 urimo irerero ry’abana ndetse no kugarura ubukaka bwa Kiyovu Sports.

Amarerero 9 niyo amaze gushingwa akaba arimo abana basaga 700 mu gihe mu minsi ya vuba bazafungura andi marerero mu Ntara y’Iburasirazuba n’ahandi mu Gihugu.

Uyu mushinga Juvenal yavuze ko bifuza ko umutoza mushya yazawugiramo uruhare  kuko na we yawishimiye bivuze ko hari icyizere ko Ndayiragije azahabwa andi masezerano nyuma y’amezi abiri.

Uretse kwerekana umutoza mushya, ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye abafatanyabikorwa bashya barimo Masita ndetse na Visit Kigali.

Uyu mufatanyabikorwa wa MASITA azajya yambika ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 4.

Ni amasezerano angana na Miliyoni 50 y’u Rwanda arimo kwambika ikipe ya Kiyovu, Abakinnyi, Abatoza n’ibikoresho byose bikenerwa.

Masita kandi izambika abafana ba Kiyovu Sports imyenda 10,000 iriho ibirango bya Kiyovu Sports.

Iyi myenda mishya niyo iza kwambarwa n’abakinnyi ba Kiyovu Sports mu mukino wayo na Rayon Sports bari mu itsinda rimwe na Gasogi United ndetse na Rutsiro FC.

Etienne Ndayiragije yavuze ko abatoza bungirije asanze muri Kiyovu Sports azabanza akareba niba bazakorana cyangwa azazana abungiriza be bashya.

Etienne Ndayiragije yakiniye Mukura Victory Sports, atoza Azam FC, Ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya ‘Taifa Stars’ n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba.

Mvukiyehe Juvenal iburyo ahererekanya amasezerano n’umutoza mushya Ndayiragije

AMAFOTO@NSHIMIYIMANA Dieudonne/UMUSEKE

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW