Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Phocas Ndayizera watangaga inkuru kuri BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Phocas Ndayizera watangaga inkuru kuri BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

webmaster webmaster 06/05/2021 5:22

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri Radio BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo kumara igihe akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Phocas Ndayizera amaze umwaka urenga afunzwe akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano (Archives)

Ndayizera aregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akabara asangiye urubanza n’abandi 13.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahanishije Phocas Ndayizera n’abandi 6 mu bo bareganwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10  kubera ko ibyaha baregwaga bari mu mugambi wo kubikora bafatwa batarabikora.

Cassien Ntamuhanga na we wahoze ari Umunyamakuru akaba yararezwe n’Ubushinjacyaha ariko akaburana adahari kubera ko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda, Urukiko rwamukatiye igifungu cy’imyaka 25 kuko afatwa nk’uwari ahagararariye ibikorwa bigize ibyaha byariho bitegurwa na bariya bantu.

Abandi 6 barimo bakurikiranwa Urukiko rwabagize abere ruhita runategeka ko bahita barekurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be baburane bahakana ibyaha byose baregwa, tariki 08 Gashyantare 2021 Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa BURUNDU.

Baregwaga ibyaha 3:

- Advertisement -
  1. Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga;
  2. Icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda;
  3. Icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Tariki 28 Ugushyingo 2018 Umunyamakuru Phocas Ndayizera yeretse Itangazamakuru ndetse RIB ivuga ko imufunze, yari amaze igihe umuryango we uvuga ko yaburiwe irengero. Icyo gihe herekanwe ibintu biri mu gikarito, RIB ivuga ko ari intambi zari gutegwa muri Kigali.
Ibi biri mu byo RIB yeretse Itangazamakuru ivuga ko biturika
Phocas Ndayizera yafatanywe n’abandi bantu 12

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 06/05/2021 5:22 06/05/2021 5:22
Share
Inkuru ibanza Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports
Inkuru ikurikira Kamonyi: Hatangijwe gahunda yo kwigisha imyuga abakobwa babyariye iwabo
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?