Kamonyi: Hatangijwe gahunda yo kwigisha imyuga abakobwa babyariye iwabo

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku bufatanye na Ambasade y’Ubusuwisi barimo guhuriza hamwe abakobwa babyariye iwabo babigisha imyuga.

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo mu Murenge wa Rugarika barigishwa imyuga yabafasha kuzamura imibereho no kurera abana babo

Iyi gahunda yo kwigisha imyuga abakobwa babyariye iwabo yahereye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, Umurenge urimo ikigo aba bakobwa bazajya bigiramo kudoda, no gutunganya imisatsi.

Mu bakobwa barenga 300 babyariye iwabo nk’uko imibare y’aka Karere yabyerekanaga umwaka ushize wa 2020, abasaga 100 ni bo bagiriwe amahirwe yo kwigishwa imyuga.

Umukozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango Nyarwanda utari uwa Leta (Centre de Promotion des Jeunes pour sortir de la Pauvreté) Habimana Célestin avuga ko bamaze gushyiraho ibigo 4 muri aka Karere bizajya byigishirizwamo abangavu n’abakobwa muri rusange babyariye iwabo batagize amahirwe yo gukomeza amashuri.

Yagize ati: “Turabugisha kwivana mu bukene kubera ko ababashuka bahera ku bushobozi buke bw’ababyeyi babo.”

Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ambasade y’Ubusuwisi mu Rwanda, by’umwihariko akaba ashinzwe ibihugu byo mu Biyaga bigari,  Marc De Santis avuga ko batewe ishema no kubona inkunga batanga ifasha aba bakobwa kwifasha bahanira imibereho myiza.

Yagize ati: ”Inkunga duha u Rwanda cyane mu mishinga nk’iyi y’abana babyariye iwabo yibanda mu kurwanya imirire mibi, ubuzima, amahugurwa ndetse n’imiyoborere myiza.”

Yavuze ko inkunga ubwayo idahagihe kugira ngo aba bakobwa batere imbere, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’umuryango babamo ukirinda kubaha akato.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yabwiye Umuseke ko  iki kibazo cy’abakobwa babyariye iwabo kimaze gufata intera ku buryo hatabayeho ubufatanye inzego z’ibanze zonyine zitagikumira.

Yagize ati: ”Kuba nta bushobozi bari bafite hakiyongeraho gucikiriza amashuri ni inzitizi zikomeye kuri bo.”

Tuyizere yavuze ko iyo bagize amahirwe bakabona Umufatanyabikorwa wita kuri aba bakobwa n’abana babyaye ari amaboko Akarere kaba kungutse.

Cyakora bamwe muri aba bakobwa bavuga ko mu minsi mikeya bamaze bigishwa imyuga hari ubumenyi bakuyemo.

Bakavuga ko imbogamizi bafite ari amasaha menshi bamara biga, kandi nta funguro rya saa sita bo n’abana babo bagenerwa, kuko basubira mu rugo bashonje cyane.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko bagiye gukosora iki kibazo ku buryo bamwe bazajya biga mbere ya saa sita, abandi bakaza nyuma ya saa sita.

Umunyamanga Mukuru muri Ambasade y’Ubusuisi Marc De Santis avuga ko usibye amahugurwa y’imyuga, banigisha aba bakobwa uburyo bwo kurwanya imirire mibi, ibirebana n’Ubuzima ndetse n’imiyoborere myiza
Umuyobozi w’agateganyo ka Kamonyi Tuyizere Thaddée yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’abakobwa babyariye iwabo kimaze gufata intera ndende, kandi ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye aricyo gisubizo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.