Uwimana (izina ryahinduwe) ni Umukobwa w’imyaka 17 utuye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, avuga ko abayeho nabi nyuma y’uko atewe inda n’umugabo bikamuviramo guhagarika ishuri.
Uyu mwana avuka mu Murenge wa Rutunga, avuga ko atazibagirwa ko yazize irari ry’iby’isi. Yavuze ko yatewe inda afite imyaka 16 abyara afite imyaka 17.
Inda yayitewe n’umugabo wamushukishaga utuntu dutandukanye. Kubera kutagira gikurikirana uyu mugabo nyuma yo kumutera inda yahise atoroka bituma noneho ubuzima bwe bwose buzamba.
Yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo umukubye kabiri mu myaka, yamuteye inda ubwo yamuhaga ibyo akeneye, ariko ntamenye ko ashaka kumushuka kuko yamufataga nk’umuntu mukuru utamuhohotera.
Avuga ko ubwo yamusangaga aho yari atuye yahise amukingirana mu nzu, amunaga ku buriri aramusambanya amutegeka kutazagira umuntu n’umwe abibwira.
Yagize ati “Maze gutwara inda yarabimenye ahita agenda, yahise ahunga nanjye mpita mva mu ishuri, nigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.”
Uyu mukobwa avuga ko magingo aya abayeho mu buzima butari bwiza na gato kuko yatangiye inshingano zo kurera umwana akiri muto.
Ati “Ntababeshye mbayeho nabi, ubu nsigaye nirirwa mpetse umwana nita ku nshingano ze mu gihe Se yahunze ntagire n’icyo amfasha mbayeho nabi cyane.”
Akomeza avuga ko iwabo batabanje kubyumva ku buryo hari ibibazo yahuye na byo mu minsi ya mbere nyuma baza kubyakira ariko na bo nta bushobozi bafite babayeho mu bukene.
- Advertisement -
Ku nshingano zo kurera umwana kandi na we akiri umwana ukwiriye kwitabwaho, avuga ko yapfuye kubyakira kuko nta yandi mahitamo ariko ari umuzigo utamworoheye.
Gutwara inda akiri muto avuga ko byamubujije amahirwe yo kwiga ndetse bimutera gutangira guhangayika akiri muto.
Ati “Kwiga byarahagaze ubu ubuzima ninjiyemo ni ubwo kumenya ngo umwana yaramutse ate? Ndakura he isabune, amavuta y’umwana, umugabo yangije ubuzima bwanjye.”
Avuga ko asaba inzego za Leta ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana kumufasha ndetse no gukurikirana umugabo akaza akamufasha kurera umwana.
Mu mwaka wa 2019-2020 ubwo Akarere ka Gasabo kakoraga ubukangurambaga bwiswe ‘Sigaho’ bwari bugamije kurwanya inda zitateguwe n’ihohotera rikorerwa Abangavu, ubwo bukangurambaga bwari bugamije kugabanya umubare w’abana baterwa inda hahashywa abagabo babashuka bitwaje amafaranga n’izindi mpano bwagaragaje ko abana 254 batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure.
Mukarukundo Odette, Umuhuzabikorwa ushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage no kubagira inama no kubakorera Ubuvugizi muri Transparency International Rwanda avuga ko ikibazo cy’uyu mwana bamaze kuvugana bakaba bagiye kumukorera ubuvugizi.
RIB na yo ivuga ko igiye gushakisha ku kabi n’akeza uyu mugabo wasambanyije uyu mwana.
Transparency International Rwanda itangaza ko hakenewe ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo abaturage bigishwe bihagije kuko ari wo muti urambye warandura iki kibazo burundu.
Ababyeyi bagirwa inama yo kuganiriza abana babo kugira ngo bajye batinyuka kubabwira ubahohoteye cyane kuko iyo batewe inda bakiri bato bibicira ahazaza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW