Gicumbi: Umurenge wazamuye imiryango yahoze mu kaga wahawe Miliyoni 2.5Frw

Umurenge waranzwe n’udushya two kubyarana muri batisimu hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye, bavuga ko ubuzima bwabo bwahoze mu kaga wabihembewe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge aha Gitifu w’Umurenge wa Muko sheki ya miliyoni 2.5Frw

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 nibwo hizihijwe umunsi ngarukamwaka wahariwe  umuryango ku isi, ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Rebero mu Mudugudu wa Nyagashaka.

Insanganyamatsiko igira iti: ”Umuryango wishoboye ishingiro ry’iterambere rirambye”.

Imiryango igera ku 174 yari ibayeho mu buzima bugoranye cyane kubera ubukene, irangwamo ubusinzi n’amakimbirane, ndetse bigateza umwiryane aho batuye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bumaze kubona ikibazo bafite bwabashakiye abababyara muri batisimu (ababitaho) bagera ku 158.

Aba bashinzwe iki gikorwa bamwe bakurikiranaga imiryango irenze umwe, bita ku mibereho yabo umunsi ku wundi.

Abagera kuri 75 bamaze gutera intambwe ishimishije ndetse n’abandi bakomeje gukurikiranwa ngo barebe ko bahindura imyumvire, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Igikorwa cyo gushakisha abaturage bafasha bagenzi babo kwiteza imbere, nicyo cyatumye Umurenge uhembwa nk’indashyikirwa kuko batekereje uburyo abaturage babyarana muri batisimu kandi nta sano basanzwe bafitanye.

Uwitwa  Sebondo uri mu bakuriye umuryango wahoze mu buzima bugoranye, agira ati:

”Nta kuntu nashobora gusobanura ibyiza ngezeho ntabanje kwivuga, gusa cyera twabagaho mu buzima bubi cyane, baduhaye abadukurikirana umunsi ku munsi, badufasha gukoresha neza inkunga ya VUP tugenerwa, none turatambuka neza nta kibazo.”

- Advertisement -

Yongeraho ati: ”Cyera twayanyweraga inzoga ariko aho baduhereye abadufasha kuyakoresha neza, nta muntu ugipfa gusinda ngo atahe akubita umugore, ndetse naguze ihene n’isambu, n’abana bari kujya kwiga nta kibazo gisigaye mu rugo, Imana izafashe abagize uruhare mu kudutekerereza.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yashimye ubuyobozi bwatekereje kwifashisha abaturage bakazamura imibereho ya bagenzi babo, anasaba ko buri Murenge wagira abaturage babyarana muri batisimu, kuko bituma bazamurana.

Agira ati: ”Uyu munsi twizihije umunsi mpuzamahanga w’umuryango, u Rwanda rufatanya n’isi mu kuwizihiza, twahisemo Umurenge wa Muko aho abaturage babyarana muri batisimu, aho abaturage bahabwa amafaranga ya VUP bagafashwa na bagenzi babo kuyakoresha neza, aya mafaranga atangwa mu Mirenge yose, iki gikorwa cyo gushakisha abishoboye bagafasha bagenzi babo guhindura imyumvire, muzakigeze n’ahandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Kayiranga Theobald yabwiye Umuseke ko ishimwe rya Frw 2 500 000 bahaye atari ayo kugabanya abagize uruhare mu kubateza imbere, ko ahubwo afasha kuzamura iyi gahunda mu yindi miryango bigaragara ko ikiri mu buzima bugoranye.

Ati: ”Iyi nkunga baduhaye ntabwo ari ayo kugabagabanya ababigizemo uruhare, ahubwo arakomeza gufasha uburyo iyi gahunda yo kubyarana muri batisimu yarushaho gukorwa neza, n’abandi bagatera imbere.”

Sebondo avuga ko byamufashije gutera imbere avuye aho yari ari
Uyu na we yabyawe muri batisimu kugira ngo abashe gutera imbere

 Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi