Hagiye gutangwa udukingirizo ibihumbi 48 n’imiti yongera ububobere bw’igitsina ibihumbi 27

webmaster webmaster

Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO) itangaza ko igiye gutanga udukingirizo ibihumbi 48 tugizwe n’ibihumbi 36 tw’abagabo, ibihumbi 12 tw’abagore ndetse n’imiti yongera ububobere bw’igitsina izwi nka ‘Lubricants’ igera ku bihumbi 27.

Babwiwe ko agakingirizo gakwiye kuba intwaro ya buri munsi ibafasha kwirinda.

Iki gikorwa kizibanda mu Turere twa Muhanga, Nyamasheke na Ruhango, mu rwego rwo guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.

Ku ikubitiro cyatangiriye mu Karere ka Muhanga, aho hatanzwe inkunga y’udukingirizo ibihumbi 12 tw’abagabo, ibihumbi bine tw’abagore ndetse n’imiti yongera ububobere bw’igitsina izwi nka ‘Lubricants’ ingana n’ibihumbi icyenda.

Ibi bizakorwa mu bihembwe bine bigize umwaka, aho iyi mibare yatanzwe muri Muhanga ari na yo izatangwa muri Ruhango na Nyamasheke.

Muri Mutarama 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Umuyobozi wa IMRO, Mwananawe Aimbable, yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda yo gutanga udukingirizo izakomereza mu Turere twa Nyamasheke na Ruhango kugira ngo barusheho guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

Mwananawe yagize ati “Mu gihugu hose hazatangwa udukingirizo ibihumbi 36 tw’abagabo, ibihumbi 12 tw’abagore na Lubricant ibihumbi 27.”

Abakurikiranira hafi iby’ihohotera rishingiye ku gitsina bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko rigira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abantu bandura Virusi itera Sida, bagasaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurikumira kugira ngo n’ubwandu bushya bukumirwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018, bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kuganisha ku bwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’abantu bakora uburaya bakaba bari mubashobora gukwirakwiza ubu bwandu mu buryo bwihuse.

- Advertisement -

Muri ubu bushakashatsi, RBC yerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mwananawe Aimable, Umuyobozi wa IMRO.

 

Abashakanye basobanuriwe ko guhabwa udukingirizo atari ukubashishikariza ubusambanyi ko udukingirizo dukenerwa mu rugo cyane.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW