Rubavu: Imitingito yangije Umusigiti Mukuru wa Gisenyi, imwe mu mihanda irafungwa

webmaster webmaster

Mu Karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito yoroheje n’imeze nk’iremereye, yangije Umusigiti Mukuru wa Gisenyi, inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi, umuhanda wa Kaburimbo uva kuri ADEPR werekeza kuri gare ya Gisenyi wamaze gufungwa n’Ubuyobozi bw’aka Karere.

Umusigiti Mukuru wa Gisenyi na wo wangijwe n’imitingito yumvikanye kuri uyu wa kabiri.

Iyi mitingito yatangiye kumvikana nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021.

Umuturage utuye i Rubavu avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haramutse humvikana imitingito, aho ngo mu gihe cy’isaha imwe hari kumvikana imitingito hagati y’ibiri n’itatu.

Ku munsi w’ejo humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 5,1 wangije umuhanda wa Kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi werekeza kuri Stade Umuganda, unangiza inzu 10 zirimo iz’ubucuruzi ndetse n’amwe mu mashuri n’inzitiro z’ibigo.

Imitingito yaramutse yumvikana mu mujyi wa Gisenyi ikomeje kwangiza ibikorwaremezo birimo imihanda, inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi ndetse n’Umusigiti Mukuru wa Gisenyi kuri ubu wangiritse.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ku munsi w’ejo yatangaje ko bamwe mu baturage basenyewe n’iyi mitingito bahawe aho gucumbika.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko uyu mutingito utaragira ingufu zirenze ikigero cy’umunani kuko ari wo ushobora kugira ingaruka zikabije.

Impuguke mu by’Imicungire y’ibiza akaba n’inzobere mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime mu Kiganiro na RBA ku munsi w’ejo yatangaje ko ashingiye ku mitingito ya hato na hato yumvikana ifite imbaraga hagati ya 3 na 4, yasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu.

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu mwaka w’2002. Icyo gihe abagera kuri 250 barapfuye naho abandi bagera ku 120,000 basigara ntaho gukinga umusaya.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuhanda wa Kaburimbo uva kuri ADEPR werekeza kuri gare ya Gisenyi ntukiri nyabagendwa.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW