Imbuto Foundation yakiriye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 53Frw byatanzwe n’Ubushinwa

webmaster webmaster

Ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, 2021 Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda yatanze ibikoresho bitandakanye by’agaciro ka miliyoni 53Frw, birimo ibyo gukoresha birinda Covid-19 byatanzwe mu rwego rwo gushyigikira umuryango Imbuto Foundation mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Imbuto Foundation ivuga ko ibikoresho byatanzwe bizafasha kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

Ibikoresho byatanzwe bigizwe n’amakarito 520 arimo udupfukamunwa, amacupa 500 arimo imiti yo kwisiga mu ntoki “sanitizer”, ibikoresho bipima abantu umuriro 200 “thermometers” na telefoni 300 zigezweho zakozwe n’uruganda Mara Phones.

Umuryango wa Imbuto Foundation uvuga ko biriya bikoresho bizahabwa Abajyanama b’Ubuzima, n’imiryango ikennye cyane cyane ituye mu cyaro, kandi uyu muryango uvuga ko wishimiye kwakira ibi bikoresho bizifashishwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.

Biriya bikoresho byatangiwe kuri Amabasade y’Ubushinwa i Kigali, Umuyobozi wungirije muri Ambasade akaba ashinzwe Ubujyanama mu bya politiki ni we wabishyikirije Mme Radegonde Ndejuru, Umujyanama Mukuru mu Biro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Imbuto Foundation, ndetse hari na Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

Mme Radegonde yashimywe umubano n’ubufatanye biri hagati ya Imbuto Foundation na Ambasade y’Ubushinwa kuva muri 2012.

Uretse impano y’ibikoresho, Ambasade y’Ubushinwa yubatse ikibuga cy’imyidagaduro ku ishuri ribanza rya Kacyiru (Kacyiru Primary School), ndetse ifasha gushyigikira gahunda y’Uburezi ya Imbuto Foundation igatanga bourse kuva muri 2012.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Xing Yuchun yashimye ibikorwa Imbuto Foundation yagezeho mu myaka 20, anashima kuba uyu mwaka ari uwa 50 hariho umubano mwiza hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda.

- Advertisement -

Yavuze ko Ambasade y’Ubushinwa izakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ati “Muri iyi minsi hari icyorezo, Ambasade y’Ubushinwa irashaka kongera ubufatanye n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kurwanya COVID-19. Twizera ko ibyo twatanze bizafasha mu kurinda Abajyanama b’Ubuzima, no kwigisha abaturage kwirinda icyorezo.”

Umuryango wa Imbuto Foundation wakoranye n’inzego zitandukanye za Leta mu bikorwa byo kurwanya COVID-19, ukaba warabashije kubona ibihumbi 100USD yifashishijwe mu kugura imashini zisuzuma Covid-19 hagamijwe kongera ubushobozi igihugu gifite mu bijyanye no gupima, ndetse wanakoresheje iyo nkunga mu kugeza ku maradio ku batayafite kugira ngo bamenye amakuru ajyanye n’icyorezo.

Ubu uvuga ko uzakomeza gukora mu bikorwa byo kurinda abajyanama b’ubuzima, ndetse ukazagira uruhare mu kongera umubare w’abatunze telefoni zigezweho muri gahunda yitwa

“Connect Rwanda” aho Imbuto Foundation iteganya gutanga izigera kuri 300.

UMUSEKE.RW