Israel yarashe umunya Palestine wari ufite ibiturika

webmaster webmaster

Umunya-Palestine wari ufite imbunda n’ibiturika yarashwe n’ingabo za Israel ahita apfa mu gace ka West Bank mu mujyi wa Hebron.

Umuvugizi w’Ingabo za Israel yavuze ko nta musirikare wa Israel wakomerekeye muri iki gitero.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryatangaje ko uyu mugabo yananiwe kurasa ndetse n’igisasu kikamuturikira mu ntoki.

Uwabibonye n’amaso yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Umunyamakuru wagerageje gukurikirana iby’iki gitero yakubiswe n’Ingabo za Israel ku buryo bukomeye.

Imiryango myinshi Mpuzamahanga ikomeje kwamagana ku mugaragaro ibikorwa bya Israel ndetse n’ibitero igaba mu gace ka Gaza ikoresheje indege.

Muri West Bank ibikorwa by’ubucuruzi birafunze ndetse hari ubwoba mu baturage bikanga ko isaha n’isaha hagabwa ibitero.

Essam Bakr umwe mu bateguye ibikorwa byo kwamagana ibikorwa bya Israel yabwiye New York Times ko igihe kigeze bakemeza ko Israel idakwiriye kuguma kugaba ibitero bihitana abantu muri Gaza.

Imirwano muri Gaza imaze iminsi aho yahereye ku gitero cyabereye ku musigiti wa Al-Aqsa abantu benshi bakaba bamaze kuhaburira ubuzima biturutse ku bitero bigabwa na Leta ya Israel, ahanini bigasubizwa n’ibisasu bya roketi by’umutwe wa Hamas.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW