RPL: Rutsiro FC yerekanye ibishoboka mu mupira w’amaguru, isigira ubutumwa Kiyovu SC

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’amatsinda ya shampiyona y’u Rwanda 2020-2021, abafana ba Kiyovu SC baguye mu kanyu nyuma yo gusezererwa na Rutsiro FC yabatsinze ibitego 2-1 ku kibuga cya Mumena.

Kiyovu iri muzashoye menshi mu igura n’igurishwa yasezerewe rugikubita

Rutsiro FC yahise ibona itike iyijyana ku meza y’amakipe umunani meza mu Rwanda.

Ibitego bya Iraguha Hadji (37’) na Nova Bayama (89’) byafashije Rutsiro FC kubona itike iyiganisha mu makipe umunani ya mbere muri shampiyona 2020-2021.

Igitego rukumbi cya Kiyovu SC cyatsinzwe na Nkoto Karim ku munota wa 44’ w’umukino.

Nyumayo gutsinda Kiyovu SC, Rutsiro FC yahise izamuka mu itsinda rya kabiri (B) ari iya kabiri n’amanota umunani (8) n’umwenda w’igitego kimwe mu gihe Rayon Sports yasoje ari iya mbere n’amanota icyenda (9) yujuje ibanje kunganya na Gasogi United igitego 1-1.

Kiyovu yasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.

Umukino wahuje Rayon Sports na Gasogi United wasojwe amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Sugira Ernest (80’) mu gihe igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Hassan Kikoyo (87’).

Mu mikino y’itsinda rya mbere (A), ikipe ya APR FC yazamutse iriyoboye n’amanota 18 yujuje nyuma yo kunyagira Gorilla FC ibitego 3-0.

- Advertisement -

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco (4’), Manishimwe Djabel (87’) na Mugunga Yves (90’).

Muri iri tsinda rero kuko harimo umukino w’ikirarane ugomba guhuza AS Muhanga na Bugesera FC tariki 20 Gicurasi 2021, ntabwo haraboneka ikipe izasanga APR FC.

Gusa, uko bihagaze ubu Gorilla FC ni iya kabiri n’amanota 9, Bugesera FC ikaba iya gatatu n’amanota 6 mu gihe AS Muhanga ari iya nyuma nta nota ibitse.

Umukino uzahuza AS Muhanga na Bugesera FC uzasiga utanze ikipe izazamuka hagati ya Bugesera FC na Gorilla FC.

Kugeza ubu amakipe arindwi (7) amaze kubona itike y’amakipe umunani ya mbere ni; APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali, FC Police, FC Marines na Espoir FC.

Amakipe amaze kumenya ko agomba kujya mu rugamba rwo kutamanuka ni; Gasogi United, AS Muhanga, Kiyovu SC, Musanze FC, Etincelles FC, Sunrise FC na Mukura VS.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Rayon Sports yakomeje bigoranye
Gasogi United yaraye isezerewe na Rayon Sports

UMUSEKE.RW