Nyamasheke: Baruhutse gutanga isake igenewe umukwe urambagiza

webmaster webmaster

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke barashimira umuyobozi bwabafashije guca umuco wo guha isake umusore wabaga yagiye kurambagiza umukobwa, bakavuga ko abafite ubushobozi buke byabagoraga kuyibona.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Kubura isake byashoboraga kuba intandaro y’uko bamwe bashobora kubura abakwe. Hari na bamwe bihishaga muri ibyo, bakajya kurambagiza bashaka kurya iyo sake nta gahunda bafite yo kuba abakwe.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri baganiriye n’Umuseke bemeza ko uwo muco wo gutanga isake wacitse.

Muhawenayo Annociata yagize ati “Ubu twararuhutse, iyo bazaga gusaba, no gukwa hari amasake barya n’ayo bajyana, uwo muco Gitifu yarawuciye yabonaga bagera mu ngo bikabasenyera.”

Uyu muturage avuga ko iby’isake y’umukwe bidaherutse kuko mu nsengero no mu buyobozi bwa Leta barabyamaganye.

Ati “Niba umusore yakunze umukobwa araza agatanga amafaranga yo kumusaba bagashyingirwa.”

Nyiraminani Fortunee we avuga ko mbere bagitanga isake hari n’ubwo bagurishaga isambu kugira ngo umuntu ashyingire umukobwa.

Yagize ati “Ubu hashize imyaka ibyo bicitse.”

Mukarurinda Suzane we avuga ko byari rwaserera, abasore bari barabaye ngo “nk’agaca mu nkoko”.

- Advertisement -

Ati “Twarabyishimiye amafaranga yaguraga ayo masake turi kuyakoresha ibindi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeza ko uwo muco wo guha abakwe isake wigeze kuba mu Murenge wa Nyabitekeri ariko ubu wamaze gucika.

Mukamana Claudette Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu ntangiriro umusore mu gihe akundana n’umukubwa akamusura yagombaga kumubagira isake atayimuha akajya ahandi.

Avuga ko no ku munsi w’ubukwe ababyeyi basabwaga ko umusore waje kubasabira umukobwa agomba gucyura isake na bagenzi be bava indimwe bagacyura amazake.

Yagize ati “Ni umuco utari mwiza, hakozwe ubukangurambaga n’abafatanyabikorwa twafatanyije n’urubyiruko, abagore, na Pro-femme Twese Hamwe, ndetse n’abahanzi baturuka mu Karere kacu ka Nyamasheke, isake yavugwaga mu Murenge wa Nyabitekeri yabaye amateka.

Avuga ko mu myimvure y’abaturage 98% bumva ko ikibazo k’isake cyarangiye burundu.

Mu Mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke, uwa Nyabitekeri ni wo wagaragayemo cyane uyu muco wakomotse mu baturanyi bo hakurya y’ikiyaga cya Kivu, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muhire Donatien /Umuseke. Rw