Kamonyi: Uko imfubyi zasizwe na Kabayiza zabuze isambu zaheshejwe n’Ubuyobozi muri 2013

webmaster webmaster

*Ikibazo cyabo kiva ku isambu yasizwe na Se mu 1961 ahungira muri Uganda
*Umugore we ahungutse mu 1995 Ubuyobozi bwamuhesheje isambu ye
*Umugore yaje gupfa asiga imfubyi zari abana bato, umuryango wahoranye iyo sambu urayisubiza
*Umwe mu babaye muri iyo sambu witwa Sebyatsi byemejwe ko mu myaka ya 1970 yishwe n’abayifite ubu

Ni ikibazo cy’isambu iburanwa hagati y’imiryango ibiri, ikibazo cyari cyacyemuwe mu nama rusange y’Ubuyobozi n’Abaturage yabaye mu Ukwakira 2013, bemeza ko isaranganywa hagati yabo ariko umwe mu bo mu muryango wayihoranye kuva Kabayiza yahunga arabyanga, kuva ubwo ikibazo kijya mu nkiko zanzura ko imfubyi zasizwe na Kabayiza wafashe iyo sambu bwa mbere zitsinzwe.

Iyi sambu iyi miryango yombi ipfa iherereye ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Akanyaru

Iyo sambu iburanwa iherereye mu Kagari ka Buhoro, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ni hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Kanyaru.

Umwe mu mfubyi zasizwe na Kabayiza Abdallah, yemeza ko Se yafashe iriya sambu ayikebewe mu myaka ya 1960, ariko aza guhunga mu 1961 ajya muri Uganda, kuva ubwo isambu irabohozwa kugeza mu mwaka wa 1995 ubwo Nyina yayisubizwaga nyuma y’uko ubuyobozi busanze nta muntu uyituyemo uretse kuba hari abayihingagamo.

Avuga ko Nyina amaze gupfa ubuzima bwabaye bubi abana bari bato baratatana, iby’isambu yabo babishyira ku ruhande. Aho bakuriye mu myaka ya 2010 nibwo baje kubaza Nyirasenge inkomoko yabo bahageze basanga isambu umuryango wa Nkerabigwi Nazarre warasisubije ni wo uyihingamo.

Stephano Bapfakurera w’imyaka 69 azi neza uko iriya sambu yafashwe na Kabayiza n’uko yamuvuye mu ntoki.

Agira ati “Kabayiza yaje inaha afata isambu, yaraje bwa mbere agera ino inzu yabanjemo yabaga kwa Mapyisi, ariko afata isambu ino. Intambara ibaye muri 1961 arahunga ariko yahunze yarafashe isambu, mu 1960-61 Conseiller wari umaze gufata ubutegetsi yatujemo benewabo. Barayibohoje kuko ntabwo Komine yari ibizi uretse uwo wamutujemo kuko yari Mubyara we. Ni nko kuyibohoza, bamaze kuyibohoza uwo mugabo na we yayivuyemo arayita aragenda avuga ngo ino barandogera.”

Uyu uvuga ibi mu myaka ya 1960 avuga ko yari akiri muto ariko ko yakuze bavuga ko iyo sambu ari iya Kabayiza.

Ati “Mushiki wa Kabayiza yayihinzemo ntawamubujije, n’inka ze zaraharishaga. None ubu isambu iraburanwa, jyewe icyo nzi ni uko nk’umuntu wahavukiye, abana ba Kabayiza mu 1995 baje gushaka isambu barayibaha, kuko nta muntu wigeze atura muri iyo sambu kuva kera.”

- Advertisement -

Yongeraho ati “Jyewe nk’umuntu wavukiye inaha, numva isambu ya Kabayiza yahabwa abana b’imfubyi yasize.”

Yemeza ko iyo sambu Kabayiza yayibonye ayikatiwe n’uwitwaga MABANO.

 

Isambu ko bari bayihawe yabacitse ite?

Nyirigira Rudoviko wabaye Conseiller wa Segiteri Gihembe yaje kuba igice cy’Umurenge wa Musambira, avuga ko ari we wahaye isambu umugore wa Kabayiza witwaga MUKAMITALI Mbabazi Hadija.

Yabivuze mu nyandikomvu yakoreshejwe n’Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 04/02/2019.

Abana basizwe na Mbabazi Hadija bavuga ko mu mwaka wa 1998 yaje gukora impanuka arapfa, ubwo baba babaye imfubyi ku babyeyi bombi batangira gutatana bajya mu miryango, ndetse banarerewe muri Croix Rouge ariko nyuma Nyirasenge witwa KANGABE Laurence arabafata arabarera abashyira mu ishuri ni we nyuma wababwiye inkomoko yabo.

Impapuro Nyina yari yahawe n’ubuyobozi ahabwa isambu mu 1995 zarabuze amaze gupfa kuko bo ngo bari abana ntibamenye ibindi bijyanye na zo nk’uko umwe muri bo yabibwiye Umuseke.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Isambu yakomeje guteza impaka muri 2013 hafatwa umwanzuro wo kuyisaranganya 

Raporo y’Akarere ka Kamonyi ivuga kuri iki kibazo yanditswe ku wa 25 Ukwakira 2013, ivuga ko nyuma y’inama ruzange y’Abaturage n’Ubuyobozi yabaye hagendewe ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe ryo gusubiza abana b’imfubyi imitungo, ubuyobozi n’abaturage bemeje ko isambu isaranganywa hagati y’abana basizwe na KABAYIZA Abdallah, n’umuryango ugizwe n’abana ba NKERABIGWI Nazarre mu bihe bitandukanye bakoreye muri iyo sambu haba mbere ya 1994, ndetse bakaza no kuyifata na nyuma y’uko Ubuyobozi buyitanze mu 1995.

Komite yemeje isaranganywa ry’iyo sambu yarimo Umunyabanga Nshingwabikorwa uw’Akagari ka Buhoro, uw’Umurenge wa Musambira, umuyobozi wa Polisi n’uw’Ingabo ku Karere ka Kamonyi n’Abaturage bazi neza ikibazo, ariko umwanzuro wo gusaranganya isambu wanzwe n’umwe mu ban aba NKERABIGWI.

Iyi nteko yari yabaye tariki 18 Ukwakira 2013 nk’uko bikubiye muri raporo ihari. Ubuyobozi bwari bwafashe uyu mwanzuro buvuga ko abaturage badahakana ko Kabayiza Abdallah yatuye muri iriya sambu.

 

 

Ubutaka bapfa hari umuntu wabuguyemo yishwe na NKERABIGWI mu myaka ya 1970

Mu nyandiko zirimo ubuhamya bw’uburyo iriya sambu irengeje ubuso bwa Hegitari 1.2 yageze kuri NKERABIGWI, hari aho abaturage bavuga ko muri iriya sambu haguyemo umuntu witwa Sebyatsi wishwe ahotowe.

Stephano Bapfakurera watuye igihe kirekire aho isambu iherereye, avuga ko atazi amasezerano ko kugura hagati ya NKERABIGWI Nazarre uyifite ubu na RINGUYEMO Emmanuel wabubohoje KABAYIZA Abdallah amaze guhunga muri 1961.

Avuga ko Nkerabigwi yafunzwe mu myaka ya 1970 akekwaho kuba ari we wishe uwitwa Sebyatsi wabaga mu nzu yasizwe na RINGUYEMO wari wimutse muri iyo sambu akajya gutura i Kibungo amaze gupfusha umugore n’abana babiri.

Uriya Sebyatsi ngo yari yoroye ihene nziza muri iriya sambu, bigakekwa ko NKERABIGWI yamwishe amuhotoye kugira ngo azitware.

Raporo y’Akarere ka Kamonyi yo ku wa 25 Ukwakira 2013, ivuga uko isambu yahererekanyijwe, ivuga ko NKERABIGWI yishe Sebyatsi kugira ngo yigarurire iyo sambu nta we bayisangira.

Hari aho igira iti “Kabayiza Abdallah Se w’abana bashaka iyi sambu yayivuyemo mu 1961 ahungiye muri Uganda, isambu ihita yigarurirwa n’uwitwa RINGUYEMO Emmanuel, na we aza kuyivamo kubera urupfu rwari rumaze kuhamutwarira umugore n’abana yigira kuba i Kibungo, isambu isigara ihingwa n’uwitwa NKERABIGWI Nazarre ariko atayituyemo.

Akazu RINGUYEMO yabagamo mbere yo kugenda yabanje kukagurisha SEBYATSI, uyu na we aza gupfa ahotowe na NKERABIGWI Nazarre wahingaga iyi sambu ataha kugira ngo ayigarure nta we bayisangira iperereza rya Komine ryamwemeje ubu buhotozi ndetse arabifungirwa.”

 

Abo kwa NKERABIGWI Nazerre bo bavuga iki?

UWAMAHORO Innocent na Nkerabigwi Oreste bavuga ko isambu Se yayibonye ayiguze mu mwaka wa 1974.

Mu buhamya bwabo nk’uko biri muri Raporo yakozwe n’Ubuyobozi igihe bwanzura gusaranganya isambu, Umwahoro yavuze ko Se Nkerabigwi Nazarre yaguze isambu na Sebyatsi (ariko uyu bivugwa ko Nkerabigwi yamwishe amuyimuziza).

Hari ahandi amasezerano bivugwa ko yakozwe tariki 07 Ukwakira 1974 agaragaza ko NKERABIGWI Nazarre yaguze iyo sambu na RINGUEMO Emmanuel, akemera kumuha Frw 19, 000 icyo gihe.

Gusa aya masezerano umwe mu banditseho ko yasinye mu bagabo bari bahari akaba yitwa Buragwena Boniface yemera ko azi bariya bantu bavugwa ariko ko atigeze asinya kuri ayo masezerano y’ubugore, ndetse ko atayamenye yabibwiye Umugenzacyaha wa RIB muri Gashyantare 2019.

 

Iki kibazo kigeze he?

Ikirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, Umuryango wa Kabayiza Abdallah watsindiye isambu mu cyemezo cyasomwe tariki 30 Ugushyingo 2017.

 

 

Abo kwa NKERABIGWI barajuriye, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga baba ari bo batsindira isambu.

Baburanaga bavuga ko iyo sambu Nkerabigwi yayiguze, ndetse ko Kabayiza apfa mu 1993 yapfiriye mu Rwanda kandi atari yaraje kuyiburana.

 

Abo kwa Kabayiza batanze ikirego nshinjabyaha bavuga ko kwa Nkerabigwi bakoresheje inyandiko mpimbano

Ku wa 28/07/2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije ikireho nshinjabyaha aho Umushinjacyaha agendeye ku buhamya bw’abaturage bwakusanyijwe n’Umugenzacyaha ku bijyanye n’amasezerano agaragaza ko NKERABIGWI Nazarre yaguze isambu na RINGUYEMO Emmanuel, ashobora kuba atarabayeho, yareze umuryango we GUKORA, GUHINDURA INYANDIKO no GUKERESHA INYANDIKO MPIMBANO.

Iki kirego Urukiko rwagitesheje agaciro. Umuryango wa Kabayiza Abdallah uba uratsinzwe.

 

Hari urubanza rw’ubujurire…

Uyu muryango wongeye gutanga ikirego cy’Ubujurire mu Rukiko Rukuru urugereko rukorera i Nyanza urubanza rukazaburanishwa tariki 19 Gicurasi 2021.

UMUSEKE.RW