Rubavu: Uwayo Hiba yakoze indirimbo yatuye ubuheta bwa Butera Knowless yise ‘Inzora’

webmaster webmaster

Uwayo Hiba , Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero,ufite inzozi zo kuba icyamamare mu muziki nka Butera Knowless yakoze indirimbo yatuye ubuheta bwa Butera Knowless na Producer Ishimwe Clement.

Uwayo Hiba umwana ufite impano mu muziki akaba yarihebeye umuhanzikazi Butera Knowless

Ni indirimbo yitwa ‘Inzora’ yitiranwa na Album ya 10 ya Butera Knowless ateganya kumurika kuwa 16 Kamena 2021 yitiriwe Ishimwe Inzora Butera.

Uwayo Hiba yahimbiye Ishimwe Butera Inzora iyi ndirimbo kubera urukundo akunda umuhanzikazi Butera Knowless afataho nk’icyitegererezo mu Muziki.

Iyi ndirimbo yakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2021, ikubiyemo amagambo meza Uwayo Hiba afata nk’impano y’ubuzima yageneye uyu mwana w’umuhungu uvuka mu muryango w’abanyamuziki.

Uyu mwana w’imyaka 13 wiga mu mashuri abanza, avuga ko akunda Butera Knowless ku gipimo cyo hejuru , ko amwifuriza ibyiza we n’umuryango we kandi yifuza kuzaba umuhanzikazi ukomeye abikomoye kuri Butera Knowless afata nk’umwamikazi w’umuziki mu Rwanda.

Ku gitecyerezo cyo gukora iyi ndirimbo yabwiye UMUSEKE ko cyaje ubwo yumvaga kuri Radiyo y’Igihugu ko Ishimwe Clement na Butera Knowless bibarutse ubuheta.

Ati ” Mu by’ukuri nanjye namenye ko Knowless nk’umuhanzi nkunda yibarutse bituma ntekereza uko naha umwana n’ababyeyi ubutumwa nkamusaba ikintu gikomeye cyazamugeza kure mu gihe yazaba ashoboye ku cyumva cyangwa ababyeyi be babyumvise.Mu by’ukuri ndifuza ko Inzora yazumva iyi ndirimbo ikamufasha kuba umwana ubereye u Rwanda kuko ndamukunda cyane”.

Uyu mwana yasabye akomeje umuhanzikazi Knowless ndetse n’umugabo we Ishimwe Clement kumuha amahirwe yo kubonana nabo kuko ari icyifuzo amaranye igihe kuva yatangira kumva indirimbo za Butera Knowless.

- Advertisement -

Yagize ati “Njye nkunda Knowless cyane nkunda indirimbo ze cyane, nkunda uko umuryango wabo ubayeho kandi ndifuza ko na Inzora yazakura neza akazaba urugero rwiza nk’ababyeyi be.Knowless nd’umufasha we ni bumva iyi ndirimbo bazamfashe menye ukobayifashe, kuko nayikoreye umwana wabo”.

Ababyeyi ba Uwayo Hiba bavuga ko umwana wabo afite impano yo kuririmba by’umwihariko akaba akunda bikomeye umuhanzikazi Butera Knowless ndetse kenshi aba asubiramo indirimbo ze.

N’umwana ufite impano itangaje ariko uzitirwa n’ubushobozi bwo kunononsora indirimbo ze ku buryo bugezweho.

Muri Kanama 2015, Butera yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya Gatanu, bituma aba umuhanzikazi umwe rukumbi watwaye iri rushanwa ubu ritakibaho.

Uretse umuziki ni n’umunyabwenge kuko mu mwaka ushize yari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Oklahoma Christian University.

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW