Kévin Monnet-Paquet ari muri 34 Mashami yahamagariye kwitegura Central Africa

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 34 barimo Kévin Monnet-Paquet wari umaze igihe ategerejwe mu ikipe y’igihugu ngo batangire imyiteguro y’imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Central Africa tariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021 i Kigali.

Kevin Monnet Paquet kugeza ubu yari atarakinira Amavubi

Aba bagomba gutangira umwiherero kugira ngo umutoza azatoranyemo abo azifashisha mu mikino ya gicuti Amavubi agomba gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa.

Uru rutonde rugaragaraho amasura mashya yiganjemo ay’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu baba ab’imbere ndetse no hanze yacyo.

Mu mazina mashya agaragara kuri uru rutonde, harimo umunyezamu Buhake Twizere Clément ukina muri Norvège, myugariro Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa.

Harimo kandi abakinnyi nka Niyigena Clément na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Sweden ndetse na Kevin Monnet Paquet kugeza ubu utarakinira Amavubi.

Kevin Monnet-Paquet ukinira ikipe ya St Etienne mu Bufaransa yigeze gutangaza ko afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Icyo gihe yagize ati “Ni inzozi zanjye gukinira ikipe y’Igihugu. Ntako byaba bisa kuri njye gukinira u Rwanda. Mpaheruka mu 1993, byanezeza kuhagaruka. Ikibazo nahise mvunika biransaba gusubira mu bihe byanjye byiza ariko simbona impamvu n’imwe yatuma bitazaba.”

Kévin Monnet-Paquet yaboneye izuba i Bourgoin-Jallieu hafi y’Umujyi wa Lyon, tariki 19 Kanama 1988. Se ni Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.

Ubwo yari afite imyaka ine, Monnet-Paquet yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufaransa.

- Advertisement -

Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid-19 maze ku munsi ukurikiraho “Amavubi Stars’’ azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abakinnyi bose uko ari 34 Mshami yahamagaye:

ABANYEZAMU

1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

ABUGARIZI

5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
7. MANZI Thierry (APR FC)
8. MUTSINZI Ange (APR FC)
9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
13. RUTANGA Eric (Police FC)
14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

ABO HAGATI

16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

AB’IMBERE

24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
30. MUGUNGA Yves (APR FC)
31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)
33. MICO Justin (Police FC)
34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi bakiri bato bari kwitwara neza nka Kwitonda Alain Baka wa Bugesera FC.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW