Kigali: Quartier Commercial imaze Icyumweru idafite amashanyarazi atangwa na REG

*REG ivuga ko bikemuka vuba

Abakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko muri Quartier Commercial, barataka ibihombo bavuga ko baterwa n’uko bamaze Icyumweru nta muriro w’amashanyarazi babona.

Abakorera muri Quartier Commercial bavuga ko byinshi bakora bikenera amashanyarazi

Bavuga ko ibikorwa byinshi bakora babikesha kuba bafite amashanyarazi.

Aba bacuruzi bavuga ko iki kibazo cyatangiye mu Cyumweru gishize, aho umuriro wabanje kujya uza nabi ubundi ukagera aho ukagenda burundi, ibi bikaba byarabateje igihombo.

Abaturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zibishinzwe bazezwa ko kigiye gukemuka ariko ntibyakorwa.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu, REG ishami rya Nyarugenge, bwabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko iki kibazo cyatewe n’ibihe by’imvura bimaze iminsi, ariko bizeza abacuruzi ko kigiye gukemuka vuba.

Umuyobozi w’iri shami mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel yavuze ko ubu bari gukurikirana iki kibazo, ngo bitarenze kuri uyu wa Mbere kiraza gukemuka.

REG mu Karere ka Nyarugenge ivuga ko iri kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi, haba inyura mu butaka cyangwa hejuru, ku buryo itakwangirika byoroshye.

Nubwo abaturage bashima isezerano bahawe, banenga kuba bamaze iminsi basaba gukemurirwa ikibazo cy’amashanyarazi ntibikorwe.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW