Macron i Kigali, Uruzinduko rufungura paji nshya ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze i Kigali, ni uruzinduko rwitezweho kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 27 warajemo igitotsi.

Perezida Kagame na Macron intambwe ku yindi baganira ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, haraganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo politiki n’ishoramari.

Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr.Vincent Biruta bakomezanya urugendo rugana ku Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda biri muri Village Urugwiro.

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, anunamira imibiri iharuhukiye.

Kuri Twitter, Emmanuel Macron aherutse kwizeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda rubanziriza isura nshya ku mubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’Ubufaransa) ndetse na Afurika muri rusange.

Perezida Paul Kagame na we aherutse gutangaza ko Perezida uri ho ubu mu Bufaransa yaranzwe n’umurava udasanzwe mu guteza imbere umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’amezi make hasohowe inyandiko yiswe “Raporo Duclert”, yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi Raporo Duclert yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwateye ingabo mu bitugu mu buryo bwa “buhumyi” ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

- Advertisement -

Azasiga ashyizeho Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Emmanuel Macron asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta
Perezida Macron yahawe icyubahiro gihabwa Umuyobozi w’Igihugu
Yunamiye imibiri y’Abazize Jenocide iruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

#Rwanda #Macron #France #KagamePaul