Mohombi wamamaye mu ndirimbo ‘Coconut tree’ ari mu Rwanda

Umuhanzi Mpuzamahanga  Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ufite amamumuko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal izatangira kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda mu kwitabira iyi Shampiyona izitabirwa n’ibihangange bitandukanye byiganjemo ibifite inkomoko muri Afurika.

Yagize ati “Reka tugende,Kigali,BAL”, yashyize kandi hanze urutonde rw’uko imikino izakurikirana n’uko abantu bagura amatike.

Mohombi kandi yashyize hanze itike y’indege yamukuye I Kinshasa ku kibuga cy’indege cya N’djili imuzana i Kigali mu Rwanda.

Mohombi yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye na Nicole Schwezinger, ni umu Congoman ufite ubwenegihugu bwa Sweeden aho yakuriye mu mujyi wa Stockholm.

Mohombi w’imyaka 34 azwiho gukunda umukino wa Basketball,afite ibikorwa bikomeye muri RD Congo aho afasha ikipe z’abakiri bato mu mukino wa Basketball.

Mohombi afite ibigwi mu muziki yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa n’abandi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW