Mozambique: Boi Wax yasohoye indirimbo “Nimpende” yakoranye na Saka Baka Bluez na The Roar

Nizeyimana Rene uzwi nka Boi Wax mu buhanzi yahuje imbaraga n’abahanzi barimo Saka Baka Bluez na The Roar basohora indirimbo bise “Nimpende”.

Boi Wax afite inzozi zo kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego rwo hejuru muri Mozambique no muri Afurika y’Amajyepfo.

Indirimbo ” Nimpende ” yahuriwemo n’aba bahanzi yakurikiye ‘Extended Playlist’ Boi Wax aherutse gushyira hanze yise ‘ Crush Ep’ yari iriho indirimbo nka Sunika na Crush yakoranye na Elisher Cyril, Everthing na Taju Merry ukomoka muri Mozambique.

Nyuma y’ubwumvikane hagati ya Boi Wax na Sakabaka Bluez na The Roar indirimbo ‘Nimpende’ bahuriyemo yashyizwe ku rukuta rwa Youtube rwa Boi Wax.

Boi Wax yavuze ko yifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu Gihugu cya Mozambique no muri Afurika y’Amajyepfo cyane aho bumva ururimi rw’igi Portugal kuko mu ndirimbo ze akunda gukoresha uru rurimi by’umwihariko mu ndirimbo ‘Nimpende’ kikaba kiganjemo.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Sound of Moz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Nando Muteto i Maputo muri Mozambique.

Ni ubwa mbere aba bahanzi uko ari batatu bahuriye mu ndirimbo imwe.

Saka Baka Bluez wakoranye indirimbo n’aba bahanzi amaze igihe mu muziki kuko ari mu baraperi bigize kukanyuzaho mu Rwanda atarajya gutura muri Mozambique n’umuryango we.

Saka Baka Bluez kandi ni mukuru wa Boi Wax bakaba bakunze guhurira mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyakunzwe cyane bise ‘Rap de Luxo’ bahuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Bulla Musik na Kico da Kivu.

Umuraperi Saka Baka Bluez wamamaye mu myaka ishize muri Hip Hop mu Rwanda ubwo yakoranaga bya hafi na P FLA.

Boix Wax yabwiye UMUSEKE ko ‘Nimpende’ ari indirimbo y’urukundo bakoze kugira ngo barusheho kwegera abakunzi babo ndetse no kwagura igikundiro muri Mozambique bamaze gufata imitima ya benshi.

- Advertisement -

Uyu muhanzi avuga ko yihaye intego yo kujya akora indirimbo nziza igasohokana n’amashusho ntabyo gutegereza kuko abakunzi be yamaze kumenya icyo bashaka.

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura Ibendera ry’u Rwanda mu mahanga, Boi Wax yatangaje ko afite imishinga mishya n’abahanzi bakomeye igiye kujya hanze ariho ahera asaba abanyarwanda kumushyigikira.

Umuhanzi The Roar uri mu bakunzwe muri Mozambique.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW