Mr. Eazi azataramira i Kigali mu birori byo gufungura imikino ya BAL

webmaster webmaster

Umuhanzi wo muri Nigeria Mr. Eazi ari mu Rwanda aho byitezwe ko azataramira abazitabira ibirori byo gufungura imikino y’irushanwa Nyafurika muri Basketball, BAL (Basketball Africa League), rizabera i Kigali kuva ku ya 16 kugeza kuri 30 Gicurasi 2021.

Mr. Eazi azatarama mu birori byo gufungura imikino ya BAL izatangira ku cyumweru

Muri iri rushanwa rizabera bwa mbere mu Rwanda, rizatangizwa n’igitaramo kizasusurutswa n’uyu muhanzi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye mu muziki wa nka Mr. Eazi.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 ni bwo uyu muhanzi yongeye kugera mu rw’Imisozi igihumbi, aho yaherukaga mu mwaka wa 2017 ubwo yasusurutsaga Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Byitezwe ko azongera gutaramira i Kigali ku mukino uzafungura iri rushanwa, ku cyumweru tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro, Patriots ikina na Rivers Hoopers.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW