Rutsiro FC ihagamye Rayon Sports, APR FC na Gorilla zigera muri 1/4

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Kabiri imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje Rayon Sports inganya na Rutsiro FC igitego 1-1,  APR FC na Gorilla FC zikatisha itike izerekeza muri 1/4 cy’irangiza muri iyi Shampiyona iri gukinwa mu matsinda.

Héritier Luvumbu ni we watsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi yatsinze mu mukino yanganyijemo na Rutsiro FC

Imikino yo mu itsinda rya mbere yabaye yasize APR FC ibonye itike nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1, biyiha gukomeza kuyobora urutonde muri iri tsinda n’amanota 12 mu mikino ine imaze gukina.

Gorilla FC na yo yageze muri iki kiciro nyuma yo kwihererana AS Muhanga ikayitsinda ibitego 2-1, ihita igira amanota 9 ayishyira ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda.

Biracyari ihurizo rikomeye mu itsinda rya kabiri riherereyemo amakipe y’ibigugu nka Rayon Sports na Kiyovu Sports, kuko kugeza ubu buri kipe muri iri tsinda iracyafite amahirwe yo kuba yazamuka mu zizakina 1/4 cy’irangiza.

Rayon Sports na Rutsiro FC zagabanye amanota nyuma y’uko umukino wazihuje warangiye zinganya 1-1, Kiyovu Sports yo yihimura kuri Gasogi United yari yayitsinze mu mukino ubanza iyitsinda ibitego 4-1.

Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Rayon Sports ifite amanota 7, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, Rutsiro FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 5 mu gihe Gasogi United iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 mu mikino ine imaze gukinwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

- Advertisement -