Muhanga/Cyeza: Kawa bezaga yagabanutseho Toni 200 kubera gusazura ibiti bishaje

webmaster webmaster

Abahinzi bo muri Koperative abateraninkunga ba Sholi, baravuga ko igikorwa cyo gusazura kawa cyatumye umusaruro uva kuri toni 600 kuri Sizeni ugera kuri toni zirenga 400.

Abahinzi ba Kawa bavuga ko igikorwa cyo gusazura kawa cyatumye Umusaruro wa Toni 600 babonaga kuri Sizeni ugabanuka.

Aba bahinzi babwiye Umuseke ko bari bafite ibiti bya kawa bishaje bitatangaga umusaruro uko bikwiriye.

Bavuga ko igikorwa cyo gusazura kawa nubwo cyagabanyije umusaruro, ariko iyo kirangiye abahinzi bongera gutegereza indi myaka 3 kugira ngo ibiti byashibutse byongere bitange kawa nyinshi.

Umuyobozi wa Koperative abateraninkunga ba Sholi, Mukakarangwa Martha avuga ko buri sizeni babonaga Toni 600, kandi bakayikuramo amafaranga abafasha, gusa akavuga ko ubu umusaruro  wabaye mukeya kubera igikorwa cyo gusazura.

Yagize ati: ”Twahuye n’ikibazo cya COVID-19, hiyongeraho kuba kawa zari zikuze biba ngombwa ko dusazura kugira ngo zizarusheho gutanga umusaruro ushimishije.”

Umuyobozi wa Koperative abateraninkunga ba Sholi Mukakarangwa Martha avuga ko kongera kubona izi toni 600 bisaba gutegereza indi myaka 3.

Mukakarangwa yanavuze ko muri gahunda ya guma mu rugo, bakoreshaga umubare mukeya w’abahinzi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Umucungamutungo w’iyi Koperative Nshimiye Aimable avuga ko toni 400 babonye muri iyi sizeni zitari nkeya cyane.

Avuga ko bafite ikibazo cy’uko iteme bacagaho batwara umusaruro ku isoko ryacitse. Akavuga ko ubu abahinzi abatwara imodoka zirimo umusaruro wa  kawa bakoresha ibirometero byinshi kuko bibasaba kuzenguruka umwanya munini bajya cyangwa bava aho bafite isoko rya kawa.

Nshimiye avuga ko bahangayikishijwe no kubona ubutaka baguriraho ubuhinzi.

- Advertisement -

Ati: “Twifuza ko Ubuyobozi bwaduha ibisigara bya Leta kugira ngo twongere ubuso duhingaho. Duhawe ibisigara byazamura umusaruro tubona.”

Yavuze ko gusazura kawa ari igikorwa abahinzi basanzwe bakora nyuma y’igihe runaka bitewe n’imyaka ibiti bya kawa bimaze bitewe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko iki gikorwa cyo gusazura kawa kitabereye rimwe mu Karere kose, gusa yemera ko gusazura bigabanya umusaruro ariko hategerejwe ko ubutaha ibizashibuka bizarushaho gutanga kawa nyinshi.

Ati: ”Iyo ibiti bya kawa  bigejeje imyaka 7 bigomba gusazurwa kandi ntabwo dufite abahinzi benshi batangiye kubikora.”

Kayiranga avuga ko gusana iteme ryacitse bikabera imbogamizi abahinzi, ubuyobozi bwatangiye kubikoraho ubuvugizi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kubera ko umuhanda ririho uri ku  rwego rw’Igihugu.

Uyu Muyobozi  yavuze ko ibijya ye no guha abahinzi ibisigara bya Leta, abahinzi bagomba kwandikira inama Njyanama y’Akarere kugira ngo ibifateho umwanzuro niba ari ukubakodesha cyangwa kubatiza.

Gusa Kayiranga avuga ko icyo bifuza ari uko igihingwa cya kawa gifatwa neza kuko cyinjiza amadevize.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Iteme abahinzi bifuza gusanirwa rimaze amezi 4 ryarangiritse.
Umucungamutungo w’iyi Koperative Nshimiye Aimable avuga bahawe ibisigara bya Leta byazamura umusaruro wa kawa babona.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.