Muhanga: Umuhanda wo kuri ”Tourisme” wangiritse watumye ibinyabiziga bibura inzira

webmaster webmaster

Umuhanda w’ibitaka uva aho bita kuri ”Tourisme’ warangiritse bikabije, abatunze ibinyabiziga babiraza mu baturanyi. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kohereza abatekinisiye ngo barebe icyakorwa.

Abatuye muri aka gace barasaba gukorerwa umuhanda kuko wangiritse ku buryo bugaragara

Hashize igihe abaturiye uyu muhanda wo kuri ”Tourisme” basaba Ubuyobozi kubakorera umuhanda, ariko ntihagire igikorwa.

Abawuturiye bavuga ko bamaze gutanga amafaranga menshi yo gukoresha uyu muhanda, ubu bakaba bamaze kunanirwa kubera ko umuhanda usaba ingengo y’Imali itubutse abaturage ubwabo batabona.

Sebarinda Antoine umwe mu baturiye uwo muhanda, avuga ko amazi yangiza uyu muhanda aturuka ruguru akawumanukamo ari menshi cyane.

Avuga ko Ubuyobozi bwagombye kububakira iteme n’umuyoboro anyuramo kuko abaturage nta bushobozi babona bwo kubaka ibyo bikorwaremezo byombi icyarimwe.

Yagize ati:”Buri mwaka dutanga amafaranga yo kuwukora, turananiwe turasaba Ubuyobozi ko bwadufasha gukora uyu muhanda”

Sebarinda yavuze ko abaturage 20 bagizwe ahanini n’abatunze ibinyabiziga aribo bishakamo ubwo bushobozi buri mwaka, akavuga ko guhora basaba abaturage amafaranga yo gukora umuhanda bitaboroheye.

Abatunze ibinyabiziga basaba ko mu ngengo y’imali uyu muhanda wazirikanwa ugasanwa cyangwa hagakorwa umuyoboro w’amazi

Uwitwa Ruziga Jackson utuye muri ako gace yavuze ko hari imirimo isaba ingufu ziremereye za Leta abaturage batabona.Gusa akavuga ko kubakorera umuhanda, bitashobotse, Ubuyobozi bwabakorera iteme na ruhurura amazi yangiza umuhanda azajya anyuramo.

Yagize ati:”Ubuyobozi budusabye umusanzu wacu twiteguye kuwutanga, ariko badukorere ibisaba ingengo y’Imali nini tutashobora”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bagiye kohereza abatekinisiye kugira ngo barebe ahantu hose hangiritse ari naho bazahera bakora inyigo yo kuwusana.

Yagize ati: ”Twabanza tukareba amafaranga akenewe ni angahe ugereranije n’ ikibazo gihari noneho ubushobozi bugashakwa”

Muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imali wa 2020-2021, Akarere ka Muhanga kujuje imihanda 2 ya Kaburimbo mu Mujyi rwagati yubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi ingana n’ibirometero birenga 2 .

Usibye uyu muhanda abaturage basaba Ubuyobozi kubakorera muri aka gace ko mu Kagari ka Ruli, hari n’indi mihanda myinshi y’imigenderano n’amateme byangiritse cyane bisaba ubushobozi buhambaye kugira ngo bikorwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.