Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Ingengo y’imari y’umwaka 2021-2022 iziyongeraho 10% ugereranyije n’iheruka
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Ingengo y’imari y’umwaka 2021-2022 iziyongeraho 10% ugereranyije n’iheruka

webmaster webmaster 12/05/2021 12:40

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha wa 2021/2022 ishobora kwiyongeraho 10% ugereranyije n’iy’uyu mwaka wa 2020/2021 ugana ku musozo.

Ibi bikubiye mu mbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari  yamurikiwe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Sena kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021.

Richard Tusabe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta wari uhagarariye Guverinoma yavuze ko Ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2021-2022 biteganyijwe ko izagera kuri miliyari 3 807 Frw ivuye kuri miliyari 3 464 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020-2021.

Biteganyijwe ko 67% by’iyo ngengo y’imari azaturuka imbere mu gihugu, 16% aturuke mu nkunga z’amahanga mu gihe 17% ari inguzanyo z’amahanga.

Richard Tusabe yavuze kandi ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1 934,2 Frw bingana na 50.8% by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 no kugeza urukingo rw’icyo cyorezo ku baturage.

Richard Tusabe avuga kandi ko mu itegurwa ry’iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2021/2022 hibanzwe ku bikorwa byo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1, Vision 2050 , gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’igihugu yemereye Abaturage n’ibindi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 12/05/2021 12:40 12/05/2021 12:40
Share
Inkuru ibanza Muhanga: Umuhanda wo kuri ”Tourisme” wangiritse watumye ibinyabiziga bibura inzira
Inkuru ikurikira Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 986 bamwe abaha inshingano nshya
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?