Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 986 bamwe abaha inshingano nshya

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye abandi bahabwa imyanya itandukanye muri Ambasade z’u Rwanda zitandukanye.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 abasirikare bazamuwe mu ntera bamwe bahabwa inshingano nshya.

Mu bahawe inshingano nshya, Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare  muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Major Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Major Eustache Rutabuzwa we yagizwe ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Mu bazamuwe mu ntera Abofisiye 665 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Captain mu Ngabo z’u Rwanda. Mu gihe 319 bari ku ipeti rya Second Lieutenant bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Lieutenant.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW