Museveni yahaye imodoka ihenze Onyango umaze imyaka 16 arinda izamu ry’ikipe y’igihugu

Denis Onyango aherutse gutangaza ko atazongera kurinda izamu ry’ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mitsubishi SUV, Perezida Museveni wayitanze avuga ko ari ishimwe.

Museveni ashyikiriza imfunguzo z’imodoka Umunyezamu Denis Onyango

Uyu mugabo w’imyaka 36 yatumiwe ku Biro bya Perezida nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ashaka kumushimira ku musaruro yahaye ikipe y’igihugu ya Uganda n’ishema yahesheje Africa y’iburasirazuba.

Museveni ati “Onyango yabereye urugero benshi muri Uganda, bityo ndamushimira ku byo yakoze.”

Denis Onyango wubashywe cyane mu ikipe y’igihugu ya Uganda afite imyaka 36 y’amavuko, Perezida Museveni avuga ko yaseze agishoboye kurinda izamu ariko akaba abibonamo no guharira abanda ngo na bo bigaragaze.

Uyu mugabo afatira ikipe ya Mamelodi Sundowns muri Africa y’Epfo yafashije Uganda kongera kuvugwa mu ruhando mpuzamahanga muri ruhago, muri 2016 yatwaye igikombe cya Caf Champions League ari kumwe na Mamelodi Sundowns  bita Masandawana.

Yanabaye Umunyezamu mwiza muri Africa, ndetse aba umukinnyi mwiza uri muri Africa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Museveni abwira Onyango ko yabonye akwiriye guhabwa iriya modoka
Perezida Museveni ari kumwe n’umugore we usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi
Mitsubishi SUV ifite agaciro karenga miliyoni 30Frw

UMUSEKE.RW

- Advertisement -