Nta mwuka mubi watumye Sam asezera muri Komite ya Shalom Choir ADEPR Nyarugenge

Nyuma yaho Samuel Nizeyimana yanditse ibaruwa isezera muri Komite ya Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge,ubuyobozi bw’iyi Korali bwakiriye ubwegure bwe buvuga ko yasezeye ku mpamvu ze bwite ko nta mwuka mubi uri muri Korari watumye yegura.

Samuel Nizeyimana wasezeye muri Komite ya Shalom Choir ajya mu bucuruzi bw’inkweto z’abagabo.

Samuel Nizeyimana yahoze ari Visi Perezida wa mbere wa Shalom Choir akaba n’umwe mu batoza batatu b’iyi korali.yaramaze igihe kingana n’imyaka 13 muri iyi komite.

Akimara kwandika ibaruwa y’ubwegure,humvikanye bamwe mu bavugaga ko Samuel Nizeyimana yatanze ibaruwa isaba ubwegure kubera umwuka utari mwiza muri komite iyobowe na Ndahimana Gaspard.

Ibaruwa y’ubwegura bwa Samuel Nizeyimana uzwi nka Sam  yagiraga iti ”  Bwana Muyobozi, Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe ko nsezeye muri Komite ya Korali Shalom.Bwana Muyobozi nk’uko nabibatangarije mu nama ya Komite yabaye kuya 28/03/2021 yabereye LA CLASSE, nabamenyesheje ko nsezeye muri Komite ya Korali Shalom ku mpamvu nabasobanuriye zatumaga ntashobora kubahiriza inshingano nari mfite nkaba nzakomeza kuba umuririmbyi usanzwe.Mbashimiye uko twakoranye,Uwiteka akomeze abashyigikire mu murimo.Murakoze”.

Samuel Nizeyimana yahamirije UMUSEKE ko ubwegure bwe bwakiriwe ko hagize ikindi gishya bamwandikira bakamumenyesha.

N’ubwo yavuye muri Komite asobanura ko atavuye muri Korali ngo ajye gukora indirimbo ku giti cye cyangwa ngo yerekeze ahandi nk’uko byahwihwiswaga.

Ati ” impamvu yatumye mbihagarika ni uko nahinduye akazi,akazi nakoraga karahindutse njya mu kandi kazi,narimfite akazi ku kwezi mbona umwanya uhagije,ubu ngubu kubera ibya Covid-19 n’ingaruka zayo zitugeraho birahinduka ninjira mu bucuruzi,gucuruza bisaba umwanya,Uko nzajya mbona umwanya nzajya njya muri Korali”

Akomeza avuga ko iyo uri umutoza cyangwa umuyobozi bigusaba umwanya munini ukurikirana ubuzima bwa Korali ko bitewe n’umwanya muto asigaye agira atabasha gukurikirana Korali ngo agire aho ayigeza.

- Advertisement -

Ku bavuga ko hari ibibazo afitanye na Komite bikaba byatumye yegura ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere no gutoza abaririmbyi muri iyi korali yagize ati.

” Ikibazo ntacyo kandi burya usibye na Korali ikintu cyose wakora icyo ari cyo cyose ntago waburamo ibibazo,burya ahantu ushobora kujya ugakora ukabura ibibazo ujye umenya ko nta musaruro uri kugeraho, ariko aho uzagera ugasanga harimo inzira z’inzitane uzamenye ko byanga bikunze aho ngaho hari umusaruro.”

Yamaze impungenge abumva ko yashwanye na Komite bikamuviramo kwandika ibaruwa y’ubwegure ko atari byo ahubwo impamvu nyamukuru ari uko asigaye acuruza inkweto z’abagabo muri Down Town mu mujyi rwagati akaba nta mwanya uhagije akibona.

” Urumva nk’ubu urambwiye ngo nzanira iyi nkweto nayizana,bivuze ngo nimba umpamagaye nahita nkugeraho bivuze ngo nta kandi kanya kasaguka  hagize n’agasaguka ntago kagira icyo kamarira Korali ahubwo nanjye nagenda muri ako kanya bakagira icyo bamarira naho ibibazo imyaka narimaze irenze 13 ubu nibwo naba mpuye nabyo ?”

Korali Shalom imaze imyaka isaga 30 ikora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Perezida wa Shalom Choir, Gaspard Ndahimana yahamije ubwegure bwa Samuel Nizeyimana ko yabandikiye ibaruwa bakayisuzuma nyuma bakubahiriza ibyifuzo bye avuga ko abasanisha kwegura kwe n’umwuka utari mwiza muri komite ari ibinyoma.

Ati ” Ubwegure bwe bushingiye kuri ngombwa ku giti cye kuko yatubwiye ko ahinduye imikorere ko mbereyakoreraga umushahara w’ukwezi akabona umwanya w’imirimo ya Korali hanyuma ubu akaba yaragiye muri gahunda zo kwikorera asanga ni ibintu bitamwemerera kubona umwanya ahitamo gusigara nk’umuririmbyi nk’abandi bose,iby’inshingano aravuga ati reka mbe mbiretse ntazazica”

Perezida Ndahimana avuga ko nta cyuho muri Komite kuko Sam yari afite abandi bamwunganira bakaba barahise bakomerezaho.

Amakuru avuga ko habayeho kutumvikana hagati y’abagize komite ya Korali Shalom bigatuma Sam yegura kuri uyu mwanya, Ndahimana yavuze ko ari amakuru abantu bishakira bagashyira aho ngaho ko Sam aramutse ashatse kugaruka mu nshingano yazategereza amatora ko ubu ari umuririmbyi usanzwe.

Ati ” Habayeho andi matora akagaragaza ko wa mwanya awufite ubwo bamutora,ibyo kuvuga ngo aranditse agarutse muri komite byo ntibikunda”

Yasabye abakunzi ba Shalom Choir kwirinda abafite amagambo agamije gusenya umurimo w’Imana ko nta mwuka mubi uri muri Korali no muri Komite ko abantu bakwiriye kuba ab’Imana bakareka gukwiza impuha zitariho ko hari abo bihungabanya.

Nyuma y’indirimbo ‘Ijambo rirarema’ baheruka gushyira hanze, Ndahimana yavuze ko hari izindi ndirimbo bari gutegura nshya zizajya hanze mu cyumweru gitaha.

Izo ndirimbo zigiye kujya hanze zose zizakorerwa mu Rwanda bitandukanye n’indirimbo ‘ Ijambo rirarema’ yafatiwe amajwi mu Rwanda naho Mastering yayo igakorerwa muri Afurika y’Epfo na Producer Siyabonga Luthando ukomeye muri Gospel.

Ibyo gukoresha indirimbo muri Afurika y’Epfo hari amakuru aturuka imbere muri Korali Shalom avuga ko Komite ibeshya abaririmbyi bakishakamo amafaranga nyamara zigakorerwa mu Rwanda mu gihe babeshywa ko zoherezwa muri Afurika y’Epfo hakoreshejwe ikoranabuhanga bikaba biri mu byatumye havuka umwuka utari mwiza muri Komite.

Korali Shalom iri muzikunzwe mu Rwanda cyane mw’Itorero rya ADEPR.yamenyekanye cyane ku ndirimbo nka Nzirata umusaraba,Wampaye amahoro, Abami n’Abategetsi,ibihe byiza n’izindi.

Indirimbo Ijambo rirarema ya Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW