Murenge wa Musange hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu nzu zishaje.
Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bwa two in one zikaba zubatswe mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y’izuba ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, MUJAWAYEZU Prisca, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Major John Agaba n’abandi.
Muri uyu muhango Umuyobozi w’Akarere yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk’uyu ari n’umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y’igihugu ariko abantu ntibaheranwe na yo.
Yagize ati “Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n’ingabo z’Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw’ahangaha, ahubwo twese nk’Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza.”
Yavuze uyu mudugudu watashywe ari urugero rw’ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.
Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe amavuta: Litiro 24; Kawunga: 600kg Amasabune: 60; Isukari: 100kg ndetse n’igiseke kuri buri muryango.
Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda COVID-19.
Abatujwe muri izi nzu bashimye Perezida wa Republika ku bwo gukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.
- Advertisement -
Mukanyangezi Prisca yagize ati “Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n’ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Republika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk’abapfakazi n’impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.”
Izi nzu zubatswe ku bufatanye na FARG zikaba zuzuye zitwaye Frw 239, 996,083.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW