Piano Rodrigue undi munyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Munyamashara Rodrigue wazanye mu muziki amazina ya Piano Rodrigue ari mu bahanzi bakizamuka bari kugaragaza impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite inzozi zitangaje.

Piano Rodrigue umuhanzi ufite kazoza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite imyaka 7 atangirira kuririmba muri korali anacuranga Piano.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Piano Rodrigue yavuze ko afite inzozi zo kuzamura izina rye mu ruhando rw’abahanzi b’Abanyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Buri muntu ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aba yifuza gusakaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana muri rubanda.”

Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore umuziki we wibanda ku ndirimbo zihumuriza abantu ndetse zigarura imbaraga ku batentebutse.

Ku ndirimbo ye ‘Nzabana nawe’, Piano  yavuze ko itigeze imugora kuko yayanditse mu gihe gito.

Ati “Ntabwo ari indirimbo nicariye ngo nyandike navuga ko ari Imana yayimpaye rwose, nayanditse mu gihe gito ni impano ishimishije.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Nta muntu wihariye mu Rwanda afata nk’ikitegererezo mu Muziki Ati “Abantu benshi cyane aba hano mu Rwanda bakoze akazi gakomeye ngo umuziki wacu ube ugeze aho ugeze bose mfite icyo mbigiraho kandi biramfasha mu iterambere ryanjye.”

Hanze y’u Rwanda ngo umuhanzi umubera urugero ni R Kelly.

Arongera ati “Ndifuza gukora cyane ku buryo mu myaka itanu naba ngeze ku rwego mpuzamahanga.”

Avuga ko yaje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ngo akoreshe impano Imana yamuhaye ahindure isi, abwirize amahanga ubwiza bw’umukiza Yesu Kristu anashishikarize abantu kwegerana n’Imana ku buryo bwagutse.

Kugeza magingo aya afite indirimbo enye zimaze kujya hanze harimo “Ntawundi” yakoranye na Mandela, “Umunsi wo kubaho”, “Nzabana nawe” n’izindi zikiri gutunganywa muri Studio zizajya hanze mu minsi ya vuba.

Yabwiye UMUSEKE ko nk’umuhanzi utarahamya izina agihura n’imbogamizi zirimo uburyo bwo kugaragaza impano afite ku buryo yabona n’abamufasha kuyibyaza umusaruro (Managment).

Nk’umuhanzi mushya, Piano ahamya ko agiye gushyiramo imbaraga ku buryo izina rye ryaba rimwe mu akomeye akorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW